TUMENYE ISHAPULE Y’UBUBABARE BURINDWI BWA BIKIRA MARIYA PARUWASI YA MUHORORO YIYAMBAZA

ISHAPULE Y’UBUBABARE BURINDWI BWA BIKIRA MARIYA

Uko batangira

Tumenyereye ko mu gutangira Rozari isanzwe nyuma y’ikimenyetso cy’umusaraba dutangiza ‘Ndemera Imana Data ushobora byose’. Mu gutangira Ishapule y’ububabare siko bigenda, ahubwo dutangiza isengesho rikurikira :

Isengesho ry’intangiriro

Mana yanjye ngutuye iyi shapure kubera ikuzo ryawe ritagatifu, ngo nubahe umubyeyi wawe mutagatifu mu kuzirikana no gusangira nawe ububabare bwe.
Ndakwinginga, umpe kwicuza ibyaha nakoze, umfashe kwitonda, umpe no kwicisha bugufi ngomba ngo nshobore kuronka indulugesiya zose ziyirimo.

Isengesho ryo kwicuza ibyaha

Nyagasani, ibyaha nakugiriye byose ndabyanze kuko binteranya nawe, bikadutandukanya ari wowe untunze ukandengera iteka, kandi ndabyangira yuko aribyo byicishije Yezu Kristu, Umwana wawe ukunda. Dawe ubinkize sinshaka kubisubira, ndashaka kuba uwawe. Amina.

Iyo iri sengesho rirangiye batangira kwibuka no kuzirikana ububabare bwa Bikira Mariya uko ari burindwi.

1. UBUBABARE BWA MBERE :
Umusaza Simewoni ahanurira Bkiramariya ibizababaza umutima we
2. UBUBABARE BWA KABIRI :
Yezu bamuhungishiriza mu Misiri
3. UBUBABARE BWA GATATU :
Uko Bikira Mariya yababaye igihe Yezu yazimiye
4. UBUBABARE BWA KANE :
Bikira Mariya ahura na Yezu ahetse umusaraba
5. UBUBABARE BWA GATANU :
Bikira Mariya ahagaze mu nsi y’umusaraba
6. UBUBABARE BWA GATANDATU :
Umurambo wa Yezu bawururutsa
7. UBUBABARE BWA KARINDWI :
Umurambo wa Yezu ushyingurwa mu mva

Iyo ishapure irangiye bavuga iri sengesho :
Mwamikazi w’abahowe Imana, roho yawe yashengukiye mu nyanja y’ububabare, ndakwinginga kubera amarira wasutse muri cya gihe cy’amayoberane, undonkere hamwe n’abanyabyaha bose, ukwicuza gushyite.

Hagakurikiraho :
Ndakuramutsa Mariya 3 zo kubaha amarira Bikira Mariya yasutse mu rupfu rw’umwana we.

Hanyuma :
MUTIMA WA MARIYA WABABAYE KANDI UTAGIRA INENGE, UDUSABIRE.

Comments are closed.