ISENGESHO RYO GUSABIRA INGO

ISENGESHO RYO GUSABIRA INGO

Mana Data, ni wowe washatse ko Umwana wawe avukira mu rugo rumeze nk’ izindi zose kandi akarukuriramo.  Mu mibereho isanzwe y’urugo yabanye na Mariya na Yozefu, maze bamutoza imico nyayo, kandi bamufasha kugenda arushaho gusobanukirwa n’ubutumwa ashinzwe ku isi.

Nuko rero Dawe, turakwinze, uhe ingo ziriho muri iki gihe gusugira, kunga ubumwe no gushinga imizi ihamye. Uhe buri  muntu mubazituye gusagamba mu byishimo byo kumva ari kumwe n’abandi, kandi anogerwe no kubagirira imbabazi. Fasha ingo zose gutega amatwi amajwi y’abaziyambaza, no kwihutira kubakirana urugwiro.

Mana Data, wowe Nyir’ubuntu butagira urugero, rebana impuhwe ingo zose ziri mu ngorane z’indwara, urupfu, ubwumvikane buke n’ ubutandukane, abazituye ubahe ku kwemera no ku kwizera, maze bakurizeho nabo ubwabo kwizerana.

Ufashe buri rugo kwakira Roho Mutagatifu wawe, no kwemera buri munsi kuyoborwa na We, maze ingo zose zibe ishingiro rya Kiliziya n’isoko y’amajyambere nyakuri. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amen.

Comments are closed.