ITANGWA RY’UBUSASERIDOTI KU MUHORORO

Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 11 Nyakanga 2015, haturiwe igitambo cy’ukaristiya cyatangiwemo ubusaserdoti mu nzego z’ubudiyakoni ku bafaratiri Evariste UWINTWARI uvuka muri Paruwasi ya BIRAMBO, Fratri Michel HABUHAZI uvuka muri Paruwasi ya BIRAMBO  na Fratri Vincent NSENGIYAREMYE uvuka muri Paruwasi ya NYANGE ; Naho ubupadiri bwahawe  Diyakoni Vincent MANIRAFASHA uvuka muri Paruwasi ya MUHORORO.
Musenyeri Alexis HABIYAMBERE, umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, mu ijambo rye, yatangiye ashimira Imana ku mpano y’abapadiri 4 n’abadiyakoni 9, diyosezi ya Nyundo izunguka uyu mwaka wa 2015. Yakomeje ashimira abakristu ba Paruwasi ya Muhororo, by’umwihariko, abakristu ba Santarali ya Rusebeya ku mpano bamuhaye. Yagize kandi ati : « mukwiye kumenya ko umusaseridoti ari ambasaderi( ambassadeur) wa Yezu Kristu. Umusaserdoti ahagarariye Kristu, kandi ibyo bikwiye kumutera ishema, ntaterwe isoni nabyo ». Yakomeje agira ati : « ntakibabaza abakristu nko kumva umupadiri wataye imirimo ye : kwigisha, kuyobora, no gutagatifuza imbaga y’Imana. Umusaserdoti ntagomba kuba umuntu wiruka inyuma y’ibintu nkaho aribyo abakristu bamutumye. Igihango kiri hagati y’abasaserdoti n’abakristu ni ikintu gikomeye tugomba guhora tuzirikana».
Umwepiskopi yakomeje avuga ko Diyosezi ya Nyundo ifite umwihariko wo kwita ku rubyiruko dore ko ari rwo rugize umubare munini w’abanyarwanda, bityo anashimira abasaserdoti bitangira amatsinda y’abana bato, anifuza ko iyo pastorale yanakomeza. Yanagarutse ku gaciro k’umuryango kuko ariho umwana akura uburere bw’ibanze. Yagize ati « Ntitugomba guha icyuho ibyo tubona mu bihugu byo hanze bitagiha agaciro umuryango. Icyaduha ngo umugabo n’umugore bubakanye, ndetse na ba fiancés bajye bakora urugendo nyobokamana i Kibeho, i Congo-Nil n’ahandi, byafasha cyane ». Yakomeje yifuza ko ingo z’abakristu zarangwa n’ubworoherane n’ubwiyumanganye, ariko ibyo byose bigahera mu miryango y’abihayimana. Yifuje kandi ko ingo zose zabana mu mahoro, mu bwumvikane no mu rukundo, ibyo bikaba intego muri uyu mwaka. Yakomeje avuga ko bakwiye gukomera ku isengesho, ati : « uyu munsi nutubere umunsi wo kwivugurura duhereye ku ngo z’abihayimana ndetse no mu miryango y’abakristu ». Yasoje aha ubutumwa Padiri mushya muri Paruwasi ya Gisovu, ati : « Mbaragije umubyeyi Bikira Mariya ».

Comments are closed.