IMIKORERE Y’AMATSINDA Y’ABANA MURI PARUWASI YA MUHORORO

IMIKORERE Y’AMATSINDA Y’ABANA MURI PARUWASI YA MUHORORO

Nimureke abana bansange, mwibabuza kunyegera, kuko ingoma y’ijuru ari iy’abameze nka bo (Mt 19, 14). Yezu Kristu akunda abana bato kandi asaba buri mukristu kubafasha no kubatoza kumumenya, kubafasha guhura na we bakamuhora iruhande.

Diyosezi ya Nyundo ifite gahunda y’iyogezabutumwa mu bana ibatoza, kuva mu buto bwabo, guhora bazirikana ko ari abakristu aho bari hose, gukura no gukomera mu kwemera Kiliziya Gatolika yamamaza bityo uko babyiruka bakagenda barushaho kunogera Imana n’abantu.

Ni muri urwo rwego Doyosezi ya Nyundo yashyizeho gahunda yo guhuriza abana mu matsinda mato bagahabwa uburere bwa gikristu. Kwigisha abana mu kivunge ntibishobora gufasha abana gucengera inyigisho bahabwa no kuyigira iyabo kuburyo zahindura ubuzima bwabo. Nkuko bisanzwe bizwi kwigisha abana bisaba kumenya no kwegera buri mwana aho kubigisha mu kivunge.

Paruwasi ya Muhororo ntiyatanzwe mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda ya Diyosezi ijyanye n’amatsinda y’abana. Abana mu miryangoremezo ya Paruwasi ya Muhororo barakora, ibyo bikanabafasha kumenyana byimbitse. Paruwasi ya Muhororo kugira ngo ihe ingufu imikorere y’amatsinda y’abana, yashyizeho gahunda y’uko habaho za komite zihagarariye abana muri ayo matsina nyine mu nzego z’imiryangoremezo, inama, santarali ndetse n’iza Paruwasi. Buri komite muri izonzego zose zavuzwe haruguru ibaigizwe na : président/présidente, vice Président/ vice Présidente,umubitsi(trésorier/ère),umunyamabanga(secrétaire), umushyushyarugamba (animateur /animatrice),ushinzwe ikinyabupfura ndetse  n’ abajyanama.

Abana mu miryangoremezo bahura byibuze rimwe mu cyumweru. Hari imiyangoremezo imwe ikora kuwa gatandatu indi igakora kucyumweru. Ariko hariho na gahunda y’uko byibuze rimwe mukwezi abana bahurira hamwe ku rwego rw’inama.

Mu matsida y’abana, abana batozwa gukunda Kiliziya binyuze mu gusenga, imbyino, indirimbo, udukino tunyuranye, ibikorwa by’urukundo,gutozwa ikinyabupfura kiranga umukristu, ndetse no kwigishwa ibyerekeye gatigisimu. Mu matsinda y’abana, abana banashishikarizwa kugira uruhare muri Liturujiya kuko bibafasha kwitagatifuza no gufasha abandi kwitagatifuza. Ni muri urwo rwego usanga, hari abana biyemeza kuba abaririmbyi, abahereza, abasomyi ndetse n’abatambyi.

Muri Paruwasi ya Muhororo abana bagerageza kwitabira amatsinda y’abana ari benshi n’ubwo bagenda barutanwa bitewe n’imiterere cyangwa se ingano by’imiryangoremezo, inama cyangwa santarali.

Paruwasi mu rwego rwo guha ingufu imikorere y’amatsinda y’abana, buri mwaka ishyiraho intego ngenderwaho. Intego y’uyu mwaka w’2015 ni : “Abana, twitoze kuba abakristu beza”. Ni intego izagerwaho abana bibumbira mu matsinda y’abana mu miryangoremezo, bagatozwa gusenga, kubaha ababyeyi, gukundana hagati yabo , gufashanya, gusurana ndetse n’ibikorwa by’urukundo biri ku rwego rwabo. Ni muri urwo rwego Padiri ushinwze amatsinda y’abana muri Paruwasi ya Muhororo, Padiri Pascal BAHATI yashyizeho gahunda y’uko imiryangoremezo yegeranye yajya isurana, cyangwa se inama zigasurana, byanashoboka n’amasantarali akaba yasurana.

Gahunda yo gusurana ku rwego rw’amatsinda y’abana ya Paruwasi ya Muhororo ntihagararira gusa ku rwego rwa Paruwasi , ahubwo abana bagerageza gutsura umubano no mu yandi maparuwasi. Ni muri urwo rwego amatsinda y’abana ya Paruwasi ya Muhororo azasurwa n’aya Paruwasi ya Rususa tariki ya 13 Nzeri 2015. Kuri iyi tariki kandi amatsinda y’abana ya Paruwasi ya Muhororo azaba yizihiza umunsi mukuru ngarukamwaka wa Mutagatifu Yohani Pawulo wa II yisunze.

Nyamara n’ubwo amatsida y’abana ya Paruwasi Muhororo akora neza, ntihabuze n’imbogamizi. Hari ibibazo bikigaragara mu matsinda y’abana bijyanye cyane cyane n’ubwitabire buke hamwe na hamwe , abana bamwe badafatanya n’abandi mu bikorwa abana baba biyemeje.Hari n’abandi bana usanga bafite ubumenyi buri hasi mu bijyanye n’iyobokamana, ibyo akenshi bigaragaza ko ababyeyi bamwe baba badasenga mungo zabo ngo abana nabo babonereho.

Ni muri urwo rwego Ubuyobozi bwa Paruwasi busaba ko ababyeyi bakumva neza ibyiza by’amatsinda y’abana, bityo bakajya bohereza babo gufatanya n’abandi ndetse bakagerageza no kubaha ibya ngombwa. Na none byaba byiza ko abiyemeza gufasha abana mu matsinda y’abana baba abantu babihugukiwe kandi bakajya bagerageza kugendera mu murongo rusange wa Diyosezi na Paruwasi.

Reka dusoze twibukiranya ko mu by’ukuri abana ari bo Kiliziya ya none n’ejo hazaza. Abana bagomba kwitabwaho ku buryo bw’umwihariko kuko ari bo mizero ya Kiliziya y’ejo hazaza. Kiliziya, ibinyujije mu iyogezabutumwa mu bana, ifite inshingano yo gufasha abana bose gushora imizi muri Yezu Kristu bakiri bato no gusa na Yezu Kristu mu myitwarire yabo ya buri munsi.Abana b’abakristu nabo kandi Yezu Kristu abasaba gufasha abandi guhura na We.

 

Yezu nshuti y’abato turakwituye!

 

Fratri Pasteur uwubashye

 

Comments are closed.