URUZINDUKO RW’AMATSINDA Y’ABANA YA PARUWASI RUSUSA MURI PARUWASI YA MUHORORO

URUZINDUKO RW’AMATSINDA Y’ABANA YA PARUWASI RUSUSA MURI PARUWASI YA MUHORORO

 

Kuri iki cyumweru tariki ya 13 nzeri 2015, abana bahagarariye abandi bo mu matsinda y’abana ya Paruwasi ya Rususa basuye amatsinda y’abana ya Paruwasi ya Muhororo. Wari umunsi udasanzwe kubera ko ibyo birori byahuriranye n’umunsi ngaruka mwaka  amatsinda y’abana ya Paruwasi ya Muhororo yizihizaho Mutagatifu Yohani Pawulo wa II yisunze.

Ibirori by’umunsi mukuru byabimburiwe n’igitambo cya missa cyaturiwe muri Paruwasi ya Muhororo. Missa yatangiye isaa yine za mugitondo isomwa na Padiri Télesphore DUSABE.Missa yaririmbwe na korali y’abana ba Paruwasi ya Rususa.

Abana ba Paruwasi ya Rususa baje baserukiwe n’abana bagera kuri 75. Bari barangajwe imbere n’abafaratiri batatu bahagarariwe na Faratiri Félix MUSHIMIYIMANA uri mu biruhuko kuri Paruwasi ya Rususa.

Nyuma y’igitambo cya missa, hakurikiyeho ibiganiro byabereye ku kibuga cy’imbere ya Paruwasi. Ibyo biganiro byabimburiwe n’imbyino y’abana ba Muhororo yo kwakira abashyitsi. Iyo mbyino yakurikiwe n’ijambo rya Présidente w’amatsinda y’abana muri Paruwasi ya Muhororo aboneraho no kwerekana abashyitsi.Yashimiye abana ba Rususa kuba bigoye bakava iwabo n’amaguru bakaza gusura abana ba Muhororo kubera umubano mwiza bafitanye. Yakomeje anasobanura byimbitse umurongo na gahunda by’amatsinda y’abana ba Paruwasi ya Muhororo muri uyu mwaka w’i 2015, harimo gusura abana b’andi maparuwasi ndetse no gukomeza kuzirikana ku ntego y’abana muri uyu mwaka “Abana,twitoze kuba abakristu beza”.

Nyuma yaho hakurikiyeho imbyino n’indirimbo z’abana ba Paruwasi ya Rususa zagaragazaga ko bishimiye kuba bageze muri Paruwasi ya Muhororo. Baje gukurikirwa n’abana b’inama ya Ngurugunzu babyina imbyino zakira abana ba Rususa ndetse n’utundi dukino twerekana ko abana bagomba kwitoza kuba abakristu beza nkuko intego yabo y’uyu mwaka ibivuga.

Hakurikiyeho ijambo rya Faratiri waje arangaje imbere abana ba Rususa avuga ko abana ba Rususa baje kwiga no kuvoma ku byiza bya Muhororo.Akomeza ashima abapadiri ku mpande zombie bemeye ko uru ruzinduko rukorwa.Yakomeje anashima ababyeyi bemeye ko abana bashobora guhurira hamwe kuri uyu munsi.

Présidente w’amatsinda y’abana ya Rususa yishimiye ko bakiriwe neza i Muhororo anashyikiriza impano y’urukwavu uhagariye amatsinda y’abana ba Muhororo ingana n’amafaranga 4000frw.

Ibyo byakurikiwe n’ijambo rya Président ya Paruwasi washimye ibyiza by’amatsinda y’abana, anashima n’ababyeyi baha agaciro amatsinda y’abana anaboneraho kugaya ababyeyi batohereza abana mu matsinda y’abana. Président wa Paruwasi yibukije kandi ko hari na gahunda yo kubyutsa umubano mu makomite y’abakristu bakuru hagati y’amaparuwasi yombi.

Padiri ushinzwe amatsinda y’abana muri Paruwasi ya Muhororo nawe yaje ashimangira ibyashimwe, cyane cyane igitekerezo cyiza abana ba Rususa bagize cyo gusura Muhororo .Padiri yizeje abana ba Rususa ko bagiye kubitekerezaho bakazabishyura bidatinze.Padiri yashimye kandi abashyitsi bitabiriye ubutumirwe bakaza kwifatanya n’abana barimo Pésident wa Paruwasi, Abahire ba Nyina wa Jambo, Abenebikira ,Abakuru ba za santarali, Abakuru b’inama n’abandi.

Nyuma y’ijambo rya Padiri hakurikiyeho kujya mu nzu mbera byombi ya Paruwasi kwakira no gusabana n’abashyitsi bagira n’icyo bashyira mu nda cyane cyane ko n’amasaha yari atangiye gukura.Usibye gusabana no gusangira, aho muri salle ya Paruwasi hanatanzwe impano zahawe amatsinda y’abana ku mpande zombi. Ibirori byasojwe n’isengesho n’umugisha wa Padiri ushinzwe amatsinda y’abana muri Paruwasi ya Muhororo no guherekeza abashyitsi saa kumi n’igice z’igicamunsi.

Muhororo nziza, ubitse ibanga!

 

Fratri Pasteur UWUBASHYE

 

Comments are closed.