YUBILE Y’IMYAKA 25 Sr MUKAGASANGWA MARIE MELANIE AMAZE ASEZERANYE MU MURYANGO W’ABIZERAMARIYA

DIYOSEZE YA NYUNDO

PARUWASI YA MUHORORO

 

UMUNSI MUKURU WO KWIZIHIZA IBIRORI BYA YUBILE Y’IMYAKA 25 SOEUR MUKAGASANGWA MARIE MELANIE AMAZE ASEZERANYE MU MURYANGO WA ABIZERA MARIYA WO KUWA 20/09/2015MURI PARUWASI MUHORORO.

Soeur Melanie uvuka mu nama ya Ruboko muri Paruwasi Muhororo yizihije Yubile y’imyaka 25 amaze asezeranye mu muryango wa ABIZERA MARIYA. Iyo Yubile yayihawe kuwa gatandatu tariki 12 NZERI 2015 muri Paruwasi ya GISAGARA.

Kuri iki cyumweru kuwa 20/09/2015 aho yaje kwizihiriza ibirori muri Paruwasi ya Muhoror ari nayo avukamo byahujwe n’ibindi birori by’abasaseridoti batatu nabo bibukaga imyaka 13 bamaze bahawe isakaramentu ry’ubusaseridoti barimo na Padiri mukuru wa Paruwasi Muhororo, ndetse n’amasezerano y’Inkoramutima z’Ukaristiya. Mu bashyitsi bitabiriye ibirori by’uyu munsi barimo abasaseridoti bakorera imirimo yabo mu iseminari nkurui i Nyakibanda n’abandi baturutse mu yandi ma Paruwasi, Abizera Mariya baturutse impande zinyuranye ndetse n’indi miryango y’Abihayimana, abari mu nzego bwite za Leta n’abandi.

Ibirori byabimburiwe n’igitambo cya Misa byakomereje mu biganiro aho abavuze bose bagarutse ku byishimo byinshi batewe n’uyu munsi:

Perezida wa Komite Nyobozi ya Paruwasi Muhororo aho yashimiye Soeur Melanie kubw’urugendo rurerure amaze gukora yiyegurira Imana kandi amwizeza ko abakiristu ba Paruwasi Muhororo bazagumya kumusengera kugirango akomeze umuhamagaro we.

Uhagarariye umuryango wa soeur Melanie yagize ati abana ni impano y’Imana, ntitukazitire abana muri gahunda yo kwiyegurira Imana ahubwo tubashyigikire, tubafashe kugera ku ntego.

Uhagarariye umuryango w’Abizera Mariya(REGIONAL) yashimiye Padiri mukuru n’itsinda bajyanye mu birori i Gisagara kuwa 12/09/2015 ari nayo mpamvu nabo baje ku Muhororo ,bakaba bashimishijwe no kuba hamwe n’abasaseridoti,abakristu,ababyeyi n’umuryango wa soeur Melanie ku Muhororo.

Mu ijambo rya Nyakubahwa Padiri mukuru wa Paruwasi Muhororo yifurije Paruwasi Muhororo guhorana umugisha wo kwibaruka Abihayimana mu ngeri zitandukanye.

Mwarimu Froduard

Comments are closed.