UMUNSI MUKURU WA CARITAS MUHORORO

UMUNSI MUKURU WA CARITAS MUHORORO KUWA 06/12/2015

None kuwa 06/12/2015 Nyuma y’igitambo cy’Ukarisitiya cyatuwe na Padiri Directeur wa Caritas ya Nyundo Zone ya Gisenyi Etienne MUKERAGABIRO aho mu gusoza igitambo cy’Ukarisitiya yashimiye Abakirisitu ba Paruwasi ya Muhororo uburyo bitanga mu bikorwa bya Caritas ku kigero gishimishije ndetse anabasaba gukomereza aho ntibazasubire inyuma mu bikorwa by’urukundo nk’uko bigaragazwa na raporo ziba zatanzwe ndetse anashimira Abakangurambaga ba Caritas ndetse n’Abayobozi b’Ibigo by’amashuri Gatorika uburyo bumva icyo caritas igamije bakaba barabashije kubyumvisha n’abandi bayobora, yakomeje abwira abakirisitu ko akimuhana kaza imvura ihise ko bagomba kumenya imbabare bafite mu miryango remezo yabo, mu mana zabo ndetse no muri Centrale zabo kugira ngo bafate iya mbere babafasha.

Yongeye kwibutsa Abakirisitu ko n’ubwo Caritas ibona inkunga ziba zavuye mu bakirisitu b’iburayi ko ari urukundo bafite ndetse natwe ubwacu tugomba kugira urukundo tukamenya imbabare zacu.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Muhororo Bernard KANAYOGE yahaye ikaze abashyitsi ndetse anatangiza isengesho ritangiza ibirori bya Caritas ya Muhororo ngarukamwaka ndetse n’igikorwa cyagaruka ushime.

Hakurikiyeho igikorwa cyo gufasha abantu babaye batoranijwe mu bandi byateguwe na Caritas Muhororo.

Umuyobozi wa Caritas Muhororo Théodosie MUKAKAMANA yagejeje ijambo kubitabiriye ibirori cyane cyane Padiri Directeur wa Caritas Diyoseze ya Nyundo ko yigomwe akaza gufatanya natwe muri ibi birori, yakomeje ashimira abantu bagize umutima wa garuka ushime kuko abo bantu bajya bitanga mu bikorwa byinshi byo gushimira ibyiza Caritas ya Muhororo.

Umuyobozi wa Caritas yakomeje agaragaza ibikorwa by’indashyikirwa bakora kandi birimo urukundo nko kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, kurihira abana batishoboye amashuri,….

Yakomeje agaragaza imbogamizi bafite z’ubushobozi buke bafite ariko asaba Imana ko yabaha imbaraga bakajya bashobora kurangiza ibibazo bagezwaho n’ababaye.

Hakurikiyeho ubuhamya bw’uwo caritas yagiriye ineza aho yagaragaje ko yahawe ihene ndetse iroroka kugeza aho azitura, iyo hene yamufashije kurihira umwana we ndetse ko caritas yongeye kumuha izindi hene zimufasha gusakara inzu ye yari yarasenyutse, yakomeje avuga ko caritas yamuhaye inka ikamwororokera kugeza ubwo yavuyeho inkwano y’umwana we.

Yakomeje avuga ko caritas yamuhaye amahugurwa yo gukora za pepeniyeri ndetse asaba abari aho yabasabye ko niba hari ufite aho azakoresha pepeniyeri yamuha akazi.

Kuri iyi gahunda y’umunsi hakurikiyeho ijambo ry’uhagarariye Abayobozi b’ibigo gaturika aho yongeye kwibutsa abitabiriye icyo Caritas isobanura avuga ko hari icyakozwe mu bigo by’amashuri kugira ngo Caritas yumvikana mu bana bashinzwe kurera ndetse anavuga ko bazakomeza ubufatanye n’abakangurambaga ba Caritas kugira ngo birusheho kugenda neza.

Hakurikiyeho ijambo rya Perezida wa Komite Nyobozi wa Paruwasi ya Muhororo aho yabwiye abitabiriye umunsi mukuru wa Caritas ya Muhororo ko Caritas ya Muhororo ko igeze ahashishimije kandi bafite intego yo gukomeza kurushaho, yakomeje ashimira abakangurambaga ba Caritas ku kazi bakora kugira ngo ikomeze itere imbere aho yibukije abari aho ku ijambo rya Padiri Directeur wa Caritas ko caritas Atari ONG ahubwo natwe ubwacu twakwishakamo ubushobozi, kandi asaba ko buri wese yagira uruhare mu gufasha bagenzi bacu.

Yasoje ashimira abafatanyabikorwa ndetse n’abagenerwabikorwa ba Caritas ya Paruwasi ya Muhororo ndetse anashimira abagize uruhare mu gikorwa cya garuka ushime akomeza asaba abakangurambaga gukomerareza aho bageze.

Ijambo ryakurikiyewo ryahawe Perezida wa Caritas Paruwasi ya Nyundo yashimiye cyane Caritas ya Paruwasi ya Muhororo aho yashimiye ibikorwa caritas Muhororo ikora avuga ku gikorwa cya garuka ushime ndetse n’ibindi bikorwa caritas Paruwasi ya Muhororo yagezeho.

Hakurukiyeho igikorwa cy’abakangurambaga ba Caritas ya Muhororo bakorana n’umushinga wa GIMBUKA aho nabo ubwabo bazituye ihene enye (4) baziturira Caritas Paruwasi Muhororo.

Ikindi cyagaragajwe n’abasonseye ubutangane nuko Caritas ya Muhororo yabahaye inka ikabakura mu bwigunge bakabona ifumbire n’ibindi byinshi binyuranye.

Hakurikiyeho ijambo rya Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Muhororo yakomeje ashimira abakangurambaga bakora ibishoboka byose kugira ngo intego za Caritas zigerweho ndetse n’uburyo bakora kugira ngo bahindure imyumvire y’abamwe, yakomeje avuga ko caritas igifite ubushobozi buke kuko abaterankunga badufashaka byaje guhagarara nk’uko muri paruwasi naho dufite intego ya twiyubakire paruwasi ni kubw’izo mpamvu na Caritas nayo yageze igihe cyayo cyo gucuka akaba ariyo mpamvu tugomba kwishakira ibisubizo, yakomeje abwira abitabiriye umunsi mukuru ko ubukangurambaga bwa caritas bwatumye tugera kuri byinshi ahereye ku kigega cyabaga hano kuri paruwasi cyaje guhuzwa na Sacco Gatumba kuko nayo aho igeze ari ku ntera ishimishije kubera ko yahujwe n’ikigega cya Paruwasi.

Padiri Mikuru yakomeje avuga ko caritas yageze kuri byinshi bishimishije cyane kuko ntawabivuga ngo abirangize.

Yakomeje avuga ko bakomeza ibikorwa by’urukundo kuko ariyo ntego yayo, kandi asaba abakangurambaga kwishyira hamwe nabo bakiteza imbere cyane nk’uko hari isoko rya Kijyambere ryafunguwe mu Murenge wa Gatumba nabo bagashyiramo ibikorwa byabo ndetse naho bakorera bakandikaho ko ari Caritas mu Muhororo ihakorera kandi byadufasha kwiteza imbere ndetse n’inyungu yacu twese ikagerwaho, yakomeje aduhera ijambo Umushyitsi Mukuru ndetse anamushimira byu mwihariko kandi asaba ko twashyiramo imbaraga kugira ngo Caritas yacu itazasubira inyuma kandi anasaba abakangurambaga kugira igikorwa bakora cy’urwibutso bakora.

Hakurikiyeho ijambo ry’umushyitsi Mukuru ariwe Padiri Directeur Etienne MUKERAGABIRO aho yatangiye ashimira cyane Padiri Mukuru ndetse n’abakirisitu muri rusange ariko by’umwihariko abakangurambaga ba Caritas Muhororo ubwitange bagaragaza ashingiye kuri raporo yabonye kuva mu mwaka wa 2011.

Yakomeje asaba abitabiriye ibirori ko abahaye ubutumwa bazamushyirira abakirisitu mu miryango remezo ku bazababwira ko bashimwa na Diyoseze kubera ubwitange bafite nk’uko bigaragara mu bikorwa bakora ndetse bakabikora mu bukene bafite kuko bakora mu mutima wa gikirisitu, yakomeje ashimira abayobozi b’ibigo by’amashuri kuko aribo bafite abana mu inshingano zabo cyane ko aribo bakirisitu b’ejo bazaza kuko hari ibikorwa byinshi bigaragara bakora cyane nka Comptes zafunguwe ku bigo by’amashuri izo compte zikaba ari iza caritas yakomeje asaba abayobozi b’ibigo gukomeza kurera abana gikirisitu.

Umushyitsi Mukuru yasabye ko abana bakwitabwaho kuko nibo Kiliziya y’ejo hazaza kuko ikigaragara nuko abana bacu bafite aho bageze ndetse bazanamushimire inzego zose za paruwasi kuko bose bagaragaza ubufatanye ndetse n’ubwitange.

Hifujwe Paruwasi ya Muhororo yazajya ihora iririmbwa mu byiza cyane nko kwita kubabaye, yagararutse ku bikorwa bya Caritas ko ari ukwita ku muntu uri hasi, akabyutsa akwerekwa inzira agakomeza urugendo kugira ngo akomeze yigenze binyuze mu mashami agize caritas.

Yakomeje ashimira ibikorwa byiza byakozwe na Caritas ya Paruwasi ya Muhororo cyane nko gutanga ubwisungane mu kwivuza nkuko bikubiye mu ishami ry’ubuzima, yakomeje asaba abakangurambaga ba caritas ko bashishikariza abakirisitu gutanga ubwisungane mu kwivuza ndetse n’umukirisitu udafite ubushobozi abandi bagerageze kumurwanaho kandi dushishikarize abakirisitu ba paruwasi ya Muhororo ko bose bagomba kuba bafite ubwishingizi mu kwivuza, yakomeje anashimira caritas uburyo ifasha abanyeshuri batishoboye kwishyura minerval kandi abasaba ko bakora ubukangurambaga bwo kwumvisha ababyeyi babuza abana babo kujya ku ishuri ko bagomba kureka abana bakajya mu ishuri.

Ikindi yashimye ni ugutegura umunsi ngarukamwaka wa Caritas kandi bibafasha kongera kwiyubaka kuko bongera kumgurana ibitekerezo ndetse bivano n’ubuvandimwe abantu bagatumirana kandi bikaba byagenze neza.

Yagarutse ku buhamya bwatanzwe n’abakirisitu kuko yumvise harimo inyigisho, kuko hagaragayemo ko abakirisitu bashobora gutangirira ku kantu gato bigatuma ugera kuri byinshi ninko kuvuga ngo inyigisho za Caritas zifite intego zo gukura abakirisitu bugarijwe n’ibibazo bakamenya uburyo babyikuramo.

Akomeza asaba abakangurambaga ba Caritas kuba intangarugero mu byo bakora byose cyane ibikorwa bigamije kumuteza imbere kandi birimo umutima mwiza.

Mu gusoza yasabwe abakangurambaga gushishikariza abakirisitu kwizigamira kugira ngo nabo bazabashe kwiteza imbere ndetse anasoza ashimira ibigo by’amashuri gaturika gukomeza ubukanguramba kugira ngo Paruwasi ya Muhororo izakomeze kuba ku isonga.

 

Umwanditsi, KABALISA Salomon

Comments are closed.