UBUTUMWA NYIRUBUTUNGANE PAPA FRANSISKO YAGENEYE UMUNSI W’AMAHORO 2016

UBUTUMWA NYIRUBUTUNGANE PAPA FRANSISKO YAGENEYE UMUNSI W’AMAHORO

KU ISI,   KU ITARIKI YA MBERE MUTARAMA 2016

 

«REKA KUREBERA AKARENGANE KUGIRA NGO AMAHORO AGANZE»

 

  1. Imana ntijya irebera akarengane ahubwo Imana iha agaciro abantu bose, nta n’umwe yigera itererana.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka mushya ndashaka kwifuriza umugisha n’amahoro abantu bose: buri mugabo,

buri mugore, buri muryango, abatuye ibihugu ndetse n’isi yose, abakuru b’ibihugu, abakuru ba

guverinoma ndetse n’abayobozi b’amadini.

Mu by’ukuri, dukwiye kugira icyizere ko mu mwaka w’ 2016, abantu mu ngeri zinyuranye bazaharanira

kwimika ubutabera n’ amahoro. Ni koko amahoro ni impano y’Imana kandi akaba igikorwa cy’abantu.

Amahoro ni impano y’Imana ariko iyo mpano yaragijwe abantu bose, abagabo n’abagore, bityo buri

wese akaba ahamagarirwa kubaka amahoro aho atuye.

 

DUKOMERE KU MPAMVU ZO KWIZERA

 

  1. Intambara, ibikorwa by’iterabwoba n’ingaruka bitera nk’ubumuga bunyuranye, itotezwa rishingiye ku

moko cyangwa ku myemerere ni byo byaranze umwaka turangikje. Ibikorwa nk’ibyo byagiye bigaragara

hirya no hino mu duce dutandukanye tw’isi.   Mpereye kuri ibyo bikorwa, mu ntangiriro y’uyu mwaka

mushya, ndahamagarira abantu kudata icyizere mu bushobozi bw’umuntu, abifashijwemo n’ingabire

y’Imana, bwo gutsinda ikibi, ubushobozi bwo kureka kurebera. Ndahera ku byaranze ibihe byashize

bigaragaraza ko abantu bifitemo ubushobozi bwo gukorera hamwe bakarenga inyungu zabo bwite,

ubushobozi bwo kurenga ku kutita ku bandi n’ibyabo cyangwa kurebera ibintu biriho bicika. Muri byo

nakwibutsa imbaraga zakoreshejwe kugira ngo habe ihuriro ry’abayobozi bo ku isi ngo barebere hamwe

inzira zo guhangana n’ihindagurika ry’ibihe no kurwana ku mibereho myiza y’abatuye isi, inzu twese

duhuriyemo. Ibyo byibutsa n’ibindi bikorwa bikomeye ku rwego rw’isi byayibanjirije ari byo: inama

y’isi yabereye Addis Abeba igamije kwegeranya amafranga y’iterambere rirambye ry’isi; igikorwa

cy’Umuryango w’Abibumbye cyo kugena ingengabihe ya 2030 igamije iterambere rirambye, hagamijwe

ko mbere y’iyo tariki abatuye isi bose bagira imibereho ibahesha agaciro, cyane cyane bahereye ku bantu

bakennye kurusha abandi ku isi.

Umwaka 2015 kandi wabaye umwaka udasanzwe kuri Kiliziya kubera ko muri uyu mwaka Kiliziya

yizihije Yubile y’imyaka 50 ishize hatangajwe inyandiko ebyiri ku Nama Nkuru ya Kiliziya yabereye i

Vatikani ku nshuro ya kabiri, inyandiko zisobanura ku buryo bwumvikana neza uburyo Kiliziya ifitanye

ubufatanye n’abatuye isi. Nyiributungane Papa Yohani wa makumyabiri na batatu, mu ntangiriro y’iyo

Nama Nkuru, yashatse gukingura amadirishya ya Kiliziya kugira ngo umubano hagati ya Kiliziya n’isi

urusheho kwaguka. Izo nyandiko zombi (Nostra aetate na Gaudium et spes) ni ibimenyetso bikomeye

bw’uburyo bushya bw’ibiganiro, ubufatanye no gusindagizanya Kiliziya yashatse kwinjiza mu bantu

b’ingeri zose.

Muri uyu mwaka wa Yubile y’Impuhwe z’Imana, ndahamagarira abakristu gusenga no gukora

ibishoboka byose kugira ngo uwa Kristu wese abashe kwikuzamo umutima wiyoroshya kandi ukunda,

umutima ushobora kwamamaza no guhamya impuhwe, umutima ushobora kubabarira no gutanga,

umutima ushobora kwifungurira no kwegera abahawe akato n’iterambere. Buri mukristu akareka kubaho

arebera ibyambura agaciro mugenzi we.

Ndizera ko abantu bafite ubushobozi bwo gukorera hamwe, bunze ubumwe, bemera ko bafite icyo

bahuriyeho kandi ko buri wese akeneye undi. Abantu bakabaho bazirikana bagenzi babo b’abanyantege

nke kandi barinda umutungo rusange.   Iyo myitwarire ituma buri wese yiyumvisha ko afite uruhare muri

ubwo bufatanye ni wo muzi w’umuhamagaro shingiro w’ubuvandimwe no kubana. Mu by’ukuri, agaciro

k’umuntu n’imibanire myiza hagati y’abantu ni byo bitugira ikiremwa muntu Imana yahanze mu ishusho

n’imisusire yayo. Ku bw’iyo mpamvu ukurebera akarengane ni inzitizi yugarije umuryango w’abantu.

Mu gihe dutangiye umwaka mushya, ndifuza guhamagarira buri muntu gutsinda ukurebera maze

agashabukira ko amahoro aganza.

Bumwe mu buryo buranga ukurebera

  1. Ntibishidikanywaho ko imyitwarire y’umuntu urebera ntagire icyo akora, imyitwarire y’umuntu

udashaka gufungura umutima we ngo yite ku bandi, imyitwarire y’umuntu uhumiriza kugira ngo atabona

ibiriho bimubera iruhande cyangwa akitaza kugira ngo ibibazo abandi barimo bitamugeraho, yagiye

igaragara ku bantu banyuranye bo mu bihe byose. Ariko muri ibi bihe tugezemo usanga iyo myitwarire

ishaka gufata intera yisumbuye ku buryo usanga hari icyo twakwita icyorezo mu bantu cyo kutagira icyo

bitaho.

Uburyo bwa mbere bwo kugaragaza ko uri « ntibindeba” cyangwa « simbirimo » mu muryango w’abantu

ni uguhunga Imana ari ho hakomoka ukutita kuri mugenzi wawe cyangwa ku byo Imana yaremye. Iyi ni

imwe mu ngaruka zo kubura ubumuntu no kwizirika ku bintu, bijyana n’imitekerereze ishaka guha

ibisobanuro ikintu cyose ntiyemere icyo itabashije gusobanura. Abantu basigaye bibwira ko biremye, ko

ari bo bagenga ubuzima bwabo n’umuryango w’abantu. Bigeze   naho abantu bamwe bumva ko bihagije

bityo   umuntu akumva adakeneye Imana cyangwa mugenzi we. Niyo mpamvu umuntu ageza n’aho

yumva ko nta cyo agomba mugenzi we, akumva ko agomba kwihugiraho we ubwe, ubundi akumva

kugira uburenganzira bihagije, inshingano afite akazishyira ku ruhande.   Papa Benedigito wa cumi na

batandatu yagaragaje ko iyo myumvire y’abantu atari yo kuko yaba umuntu, byaba ibikorwa

by’iterambere ntibishobora kwiha ibisobanuro. Na none kandi mbera ye Papa Pawulo wa gatandatu yari

yaremeje ko « Ubumuntu bw’ukuri ari ubwifunguriye Umusumbabyose, ubwemera umuhamagaro, akaba

ari cyo kigaragaza uko bikwiye ubuzima bw’umuntu ».

Hari uburyo bwinshi umuntu ashobora kuba   « ntibindeba » cyangwa « simbirimo » imbere y’imibereho

ya mugenzi we.

Hari umuntu uba afite amakuru ahagije, ukurikira radiyo, agasoma ibitabo cyangwa

akaba akurikira gahunda za televiziyo ariko abyo abona cyangwa yumva ntibimukomange ku mutima,

bigasa naho byabaye akamenyero kuri we. Bene abo bantu ntibiyumvisha neza ibibazo byugarije bagenzi

babo,   ku buryo batabona ko bibareba.   Bityo ntibashobora kwifatanya nabo mu kababaro.

Ikibabaje ni uko n’ubwo bwose hari uburyo bwinshi bwo kumenya amakuru muri iki gihe turimo abantu

badaha agaciro ibibazo biriho.   Akenshi usanga kubona ayo makuru bitajyana no guhindura imyifatire

kugira ngo imitima y’abantu ibashe kwitabira ubufatanye. Hari abantu bashimishwa no kuvuga ko

abakene cyangwa ibihugu bikennye ari byo ubwabyo byitera ibyo bibazo maze bakabonera ibisubizo mu

nyigisho zigamije kubahindura ibiremwa byatojwe kutagira uwo bibangamira. Igiteye agahinda

kurushaho ni uburyo icyo twagereranya n’indwara ya kanseri mu mibanire y’abantu ari yo ruswa igenda

ishinga imizi mu bihugu byinshi, muri za guverinoma no mu bigo hatitawe ku murongo wa politiki

bigenderaho.

Ubundi buryo buranga ba « ntibindeba » ni ukutita ku birimo kuba cyangwa gukorwa cyane cyane iyo

bibera kure y’aho baherereye. Bityo hari abantu batifuza kumenya inabi igirirwa abandi   maze

bakiberaho mu munezero kure y’induru n’urusaku by’abari mu kaga. Uko ni ko abantu tubayeho n’ubwo

bwose dushobora kuba tutabishaka gutyo, ugasanga nta kwifatanya n’abari mu kaga, ntacyo twumva

twabamarira nk’aho tudafite uruhare ku mibereho yabo cyangwa nta ngaruka bidufiteho. Iyo tumerewe

neza turinezeza ntitwibuke abandi, ntitwite ku bibazo byabo, ku mibabaro yabo cyangwa akarengane

bagirirwa. Ni uko tukibera ba   « ntibindeba » twibwira ko tumerewe neza, ibintu biri mu buryo,

tukibagirwa ko hari abandi batamerewe neza na gato.

Ntabwo abatuye isi twaba munsi y’igisenge kimwe ngo tunanirwe kwibaza ku mibereho y’iyi nzu,

imibereho y’isi.   Guhumanya amazi n’ikirere; gutsinsura amashyamba ; kwangiza ibidukikije byose ni

ingaruka zo kwigira ntibindeba kw’abantu bashinzwe kwita   ku bidukikije. Kuba « ntibindeba » bitera

kwifungirana no kwirengagiza ibyo wakagombye kugiramo uruhare, bityo amaherezo bikagira uruhare

mu ibura ry’amahoro mu bantu.

Amahoro abangamiwe n’uko “kuba ntibindeba” byabaye rusange

  1. Guhigika Imana byarenze umubano w’umuntu ku giti cye n’Imana bigera ku mibanire y’abantu.

Nk’uko Papa Benedigito wa cumi na batandatu yabivuze « ikuzo ry’Imana rifite aho rihuriye n’amahoro

y’abantu ku isi ». Nk’uko Papa Benedigito akomeza abivuga « umuntu atifunguriye Imana ashobora

kugwa mu mutego wo gushaka kubonera ibisobanuro ikintu cyose, icyo gihe kandi ntibimworohera

gukoresha ubutabera no kwitangira amahoro ». Kwibagirwa cyangwa kwirengagiza Imana bituma

umuntu atagira amategeko yitaho maze akumva ko we ubwe ari we wiha amategeko ari byo soko

y’ubwicanyi n’ibikorwa by’ihohoterwa dusanga hirya no hino ku isi.

Kutita ku bibazo bya mugenzi wacu bikomoka ku kujya kure y’Imana. Ingaruka zikaba akarengane

n’ubusumbane hagati y’abantu. Ako karengane n’ubwo busumbane nabyo biri mu mpamvu zitera

amakimbirane n’intambara cyangwa umutekano muke mu bantu.

Niyo mpamvu « kuba ntibindeba » n’ingaruka yabyo ari yo kutagira uruhare mu byo dukwiye

kurugiramo nk’abantu ari icyaha gikomeye cyo kutuzuza inshingano zacu.

Igihe abantu batita ku karengane gakorerwa bagenzi babo, bakabifata nk’ibintu bisanzwe, biha urwaho

abafite inyungu muri ako karengane ndetse bikaborohereza mu gufata ibyemezo bya politiki bigamije

gusa inyungu za bamwe, ibyemezo bibangamiye amahoro mu bantu cyane cyane abaciye bugufi.   Niyo

mpamvu usanga akenshi, ku isi ya none, imishinga y’ubukungu n’iterembere ry’abantu igamije

kugundira ubutegetsi no kwigwizaho imitungo kwa bamwe hatitawe ku burenganzira bw’ibanze bwa buri

wese. Iyo uburenganzira bw’ibanze bw’abaturage butubahirizwa: kubona ibyo kurya, kubona amacumbi,

kubona akazi cyangwa guhabwa servisi z’ibanze hari ubwo abarengana bakoresha ingufu kugira ngo

baharanire uburengsnzirs bwabo bityo bigakurura intambara n’amakimbirane mu bantu.

Ikindi kandi kutabungabunga ibidukikije na byo bigira ingaruka mbi ku batuye isi. Gutsemba

amashyamba bigira ingaruka ku kirere kandi bikaba intandaro y’ibiza byibasira imbaga y’abantu bakava

mu byabo bityo bikabageza mu bukene.   Ubukene kandi nabwo bukaba intandaro y’intambara

n’amakimbirane bigaragara hirya no hino ku isi.

Twisubireho tureke kurebera ahubwo turangwe no kugira impuhwe

  1. Muribuka ko umwaka ushize insanganyamatsiko y’ubutumwa bw’ Umunsi Mpuzamahanga

w’Amahoro yagiraga iti “Ntitukiri abacakara ahubwo turi abavandimwe”.   Muri ubwo butumwa

nagarutse ku nkuru y’abavandimwe babiri Gahini na Abeli (reba Intg 4, 1-16), ngira ngo nibutse ukuntu

ubuvandimwe bwajemo agatotsi kuva mu ntangiriro y’isi. Gahini na Abel bari abavandimwe. Bonse ibere

rimwe. Bari bafite uburenganzira n’agaciro bingana kuko bombi baremwe mu ishusho y’Imana. Ariko

ubwo buvandimwe bakomora k’Uwabaremye bwaje gusimbuzwa urwango rwagejeje aho Gahini yica

umuvandimwe we Abeli. Ubwo bwicanyi bwakozwe na Gahini bwabaye uburyo bwa mbere bwo

guhakana ubuvandimwe yari afitanye na Abeli, bityo umubano wa kivandimwe, gushyira hamwe no

kubahana byirukanwa n’icyo cyaha.

Muri uyu mwaka dutangiye, Imana irahamagarira abantu bose kumenya no kubahiriza inshingano zabo

kuri bagenzi babo. Igihe Imana ibajije Gahini iti «Umubandimwe wawe Abeli ari he? Gahini yarashubije

ati: “Sinzi iyo ari. Ese ubundi ndi umurinzi w’umuvandimwe wanjye? ”. Imana irakomeza iti:“Ni ibiki

wakoze ! Amaraso y’umuvandimwe wawe ariho aratabaza!”(Reba Intg 4, 9- 10). Gahini yavuze ko atazi

uko byagendekeye umuvandimwe we kandi ko atari n’umurinzi we. Yumvaga nta nshingano amufiteho

haba ku buzima bwe no ku maherezo ye. N’ubwo bwose we n’umuvandimwe bari bamwe kandi

basangiye umubyeyi, Gahini arumva iby’umuvandimwe we bitamureba. Biteye agahinda! Ni amahano

mu muryango, mu bavandimwe, mu bantu! Uku ni ko abantu batangiye kwirengangiza ibibazo

by’abavandimwe babo ngo ntibibareba. Nyamara Imana mu kugaragaza ko yita ku bibazo by’abantu

irabaza Gahini iby’amaraso y’umuvandimwe we Abeli. Bityo Imana iragaragaza ko ihangayikishijwe

n’amaherezo ya muntu.

Tuzi ukuntu Imana yitaye ku muryango wayo wari mu buhungiro mu gihugu cya Misiri. Imana ubwayo

yabwiye Musa ko yumvise ugutabaza k’umuryango wayo uri mu gihugu cya Misiri. Tuzi uburyo

yarokoye uwo muryango imirimo y’agahato Farawo yawukoreshaga ikawugeza mu gihugu gitemba

amata n’ubuki (Reba Iyim 3, 7-8). Imana rero yita kandi iha agaciro abantu bose. Imana ireba abantu

bose cyane cyane abari mu kaga, Imana yumva akababaro k’abantu, irakazi kandi ibohora abari ku ngoyi

bashyizweho na bagenzi babo.   Nyamara Imana ikoresha abantu mu kurenganura abandi.

Niyo mpamvu   Umwana wayo Yezu Kristu yamanutse mu ijuru akigira umuntu akabana n’abantu,

agasangira nabo byose uretse icyaha. Yezu yafashe isura ya muntu bityo aba: « umuvukambere mu

bavandimwe benshi » (reba Rom 8, 29). Yezu nta bwo yigishije imbaga y’abantu gusa ahubwo yitaye no

ku bibazo byayo. Igihe yabonaga   abantu bashonje yarabagaburiraga (Reba Mk 6, 34-44). Igihe yabonaga

nta murimo bafite yarabavugiraga (Reba Mt 20, 3).

Yezu kandi ntiyitaga ku bantu gusa, yitaga no ku bindi biremwa: amafi yo mu nyanja, inyoni zo mu

kirere, ibimera byaba ibyatsi cyangwa ibiti, ibinini n’ibito. Uretse kureba Yezu yafataga umwanya

agakora ku bantu, akabavugisha, akagira icyo abamarira akurikije icyo bakeneye. Yezu kandi yifatanyaga

n’abari mu kababaro n’agahinda, ndetse akanarira abantu (reba Yh 11, 33-44).

Yezu adutoza kuba abanyampuhwe nka Data wo mu ijuru                                                (reba Lk                                                                     6,   36). Mu mugani

w’umunyasamariya w’impuhwe Yezu ahamagarira abantu kutirengagiza guha ubufasha umuntu

ubukeneye byihutirwa (reba Lk 10, 29-37).   Muri uwo mugani, Luka, umwanditsi w’Ivanjili, aragira ati «

Aramubona arihitira                                                                                       ». Akoresheje uwo mugani, Yezu     arahamagarira abamwumva, ku buryo

bw’umwihariko abigishwa be, gufata akanya ko kwita ku mibabaro ya bagenzi bacu,   akanya ko

kubumva no kubahumuriza,   akanya ko komora ibikomere byabo bakoresheje ubushobozi bafite ;

kubonera umwanya abari mu kaga muri gahunda nyinshi bafite. Umuntu utita ku bandi ntabura impamvu

n’ubusobanuro atanga. Ariko akenshi izo mpamvu n’ibisobanuro nta shingiro biba bifite.

Impuhwe ni zo ziranga Imana. N’abantu nk’abana b’Imana bagombye kurangwa n’impuhwe. Umutima

ugira impuhwe ubura amahoro igihe cyose hari umuntu wambuwe agaciro ke, agaciro akomora ku kuba

yararemwe mu ishusho y’ Imana. Yezu atubwira ko urukundo tugaragariza abandi : abanyamahanga,

abarwayi, imfungwa, abatagira aho bikinga ntetse na bo twita abanzi bacu ari cyo gipimo Imana ikoresha

ipima agaciro k’ibikorwa byacu. Ibyo bikorwa by’impuhwe n’urukundo ni byo bizaduha icyerekezo

cy’iherezo ryacu. Niyo mpamvu Pawulo Mutagatifiu yahamagariraga   aba Kristu b’i Roma kwishimana

n’abishimye no kurirana n’abarira (reba Rom 12,15). Ni muri urwo rwego   kandi Pawulo mutagatifu

yahamagariraga abanyakorinti gukusanya imfashanyo yo kugoboka abana ba Kiliziya bababaye (reba 1

Kor 16, 2-3).   Naho Yohani mutagatifu   akagira ati : « Niba umuntu atunze iby’isi, maze yabona

umuvandimwe we akennye ntamugirire impuhwe, urukundo rw’Imana rwamubamo rute ? » (reba 1 Yh 3,

17).

Niyo mpamvu Kiliziya ihamagarira abana bayo kurangwa n’impuhwe. Imvugo n’ingiro by’abana bayo

bigomba kurangwa n’impuhwe bikagera ku musokoro w’abantu kandi bikabahwiturira kugaruka mu

nzira y’Imana Data. Ukuri kwa mbere Kiliziya yubakiyeho ni urukundo rwa Kristu. Urwo rukundo

rugeza ku kubabarira no kwitanga, Kiliziya igomba kurugeza ku bantu bose. Aho Kiliziya iri hose,

impuhwe z’Imana Data zigomba kwigaragaza. Muri Paruwasi zacu, mu Miryangoremezo yacu, mu ngo

z’abakristu, mu matsinda y’abakristu no mu miryango y’Agisiyo Gatolika mbese ahari   aba Kristu hose

hakwiye kugaragara iriba ry’impuhwe.

Mu by’ukuri urukundo, impuhwe n’ubufatanye bigomba kuba gahunda y’ubuzima bwa buri mukristu,

bikaranga imyifatire ye mu mibanire na bagenzi be. Ibyo bisaba guhinduka, tukareka ingabire y’Imana

igatuma umutima w’ibuye wari uturimo uhinduka umutima wumva kandi ukifungurira abandi   maze

ukabagaragariza ubufatanye. Ubufatanye bugaragarira   mu   guharanira ko umutungo rusange ucungwa

neza kandi ukagirira bose akamaro.

Mu yandi magambo ubufatanye ni umugenzo mwiza utuma buri wese yumva neza kurushaho ibikomere

by’abantu b’iki gihe. Ahari ubufatanye buri wese yumva ko abantu ari magirirane.   Muri ibi kihe turi mu

muvuduko   w’iterambere, ubufatanye hagati y’abantu burakenewe bwaba ubufatanye bw’abagize

umuryango mugari w’abantu cyangwa ubufatanye hagati y’abagabo n’abagore.

Guteza imbere umuco w’ubufatanye n’impuhwe   ni ngombwa kugira ngo dutsinde umuco wo

kurebera

  1. Ubufatanye nk’indangagaciro n’imyitwarire iboneye mu mibanire y’abantu kandi ikaba imbuto y’

uguhinduka kwa muntu, busaba ko abantu benshi bumva ko ari inshingano bafite nk’uko bagira

inshingano yo kurera no kwigisha.

Ibi bituma ntekereza   mbere na mbere ku ngo kubera ko ababyeyi bafite inshingano yo kurera. Mu

miryango ni ho   mbere   na mbere abantu batorezwa indangagaciro z’urukundo n’ubuvandimwe,

ubusabane no kwita ku bandi.   Mu muryango ni ho abana batorezwa ukwemera, uhereye ku nyigisho

z’ubwitange batozwa n’ababyeyi babo.

Ku bireba abarezi n’abigisha haba mu mashuri cyangwa mu bindi bigo bitoza abana n’urubyiruko

kubana, bafite umurimo utoroshye wo kurera abana n’urubyiruko. Abarezi bagomba kumenya no

kuzirikana ko bafite inshingano ikomeye   yo guha abana   n’urubyiruko uburere bwuzuye : uburere

bw’umutima, u burere bwa roho n’uburere bw’imibanire   myiza n’abandi. Indangagaciro z’ukwishyira

ukizana, kubahana, gufashanya zishobora gutozwa abana   bakiri bato. Papa Bendigito wa cumi na

batandatu yabwiye abakuriye ibigo by’uburezi aya magambo: « urwego rwigisha rukwiye kuba ahantu

abantu bitoreza kwakira Imana na bagenzi babo ; aho abantu bagirira ibiganiro, aho abantu

bagaragarizanya ubumwe no gutegana amatwi, aho abari mu kigero cy’urubyiruko babona umwanya wo

kugaragaza ubushobozi bifitemo n’ubukungu bubarimo kandi bakitoza guha agaciro ibikorwa bya

bagenzi babo. Aho hantu hagomba gufasha abantu, uko bwije n’uko bukeye, gusogongera ku byishimo

umuntu aterwa no kuba ariho mu rukundo no   mu bufatanya na bagenzi be mu kababaro no mu kugira

uruhare mu kubaka umuryango yuje ubumuntu n’ubuvandimwe ». Muri ibi bihe by’iterambere aho

itumanaho ryoroshya uburyo bwo kohereza cyangwa kubona amakuru ku bantu benshi, abashinzwe

kubungabunga umuco n’uburyo bwo gushyikirana   bafite inshingano zitoroshye mu rwego rw’uburezi no

guhugura abantu. Bafite kandi inshingano zo gutoza abantu kubakira ku kuri aho gushingira ku nyungu

zabo bwite. Ntawakwirengagiza ko ibikoresho by’itumanaho bidafasha gusa abantu kubona amakuru

kuko bigera no ku bwenge bw’ababikurikirana. Bishobora rero kwifashishwa mu guha uburere abana

n’urubyiruko. Biragaragara ko uburezi n’itumanaho bifite aho bihuriye bya hafi kuko uburezi

bwifashisha ibikoresho by’itumanaho kandi ibi bikoresho bishobora kugira impinduka nziza cyangwa

mbi ku bumenyi umuntu ahabwa.

Amahoro ni imbuto y’umuco wo gushyira hamwe, umuco w’ impuhwe n’urukundo

  1. Biragaragara ko abantu benshi bagenda barushaho kuba ba « ntibindeba ». Nyamara hari ibikorwa

bigaragaza ko hari abantu bafite urukundo, impuhwe n’ubufatanye nubwo bakiri bakeya. Ibi bikaba

ikimenyetso cyerekana ko umuntu abifitiye ubushobozi.

Izo ngero nkeya z’abantu bagaragaza ubwitange zerekana ko umuntu ashobora gutsinda ukurebera,

akareka kuba “ntibindeba”, aramutse ahisemo kufungura amaso n’amatwi imbere y’ibibazo byugarije

umuvandimwe we. Ibyo bikorwa ni bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko hari abantu bari mu nzira nziza

iganisha ku muryango wuje ubumuntu.

Hari kandi imiryango myinshi itegamiye kuri Leta n’amatsinda yubakiye ku rukundo ikorera muri

Kiliziya ndetse no hanze ya Kiliziya; aho abayigize, mu gihe cy’ibyorezo, akarengane, ibiza cyangwa mu

gihe cy’intambara, bitanga mu ngorane zikomeye, bakita ku mbabare n’abarengana, bakavura inkomere

n’abarwayi ndetse bagashyingura n’abapfuye. Uretse abo ndashaka kuvuga abantu n’amashyirahamwe

baha ubufasha abimukira bambukiranya ubutayu n’inyanja bashaka aho babona imibereho myiza. Ibyo

bikorwa byose ni ibikowa by’impuhwe bikorerwa umubiri cyangwa bigera kuri roho, kandi ni bimwe

tuzabazwa n’Imana ku mugoroba w’ubuzima bwacu.

Ndatekereza na none abanyamakuru n’abafata amafoto baha amakuru abantu ku bihe bikomeye cyangwa

ku ngorane abantu barimo bagamije kubakangurira kubitaho kimwe n’abaharanira uburenganzira

bw’ikiremwamuntu by’umwihariko uburenganzira bwa ba nyamuke : abagore, abana n’abandi bantu

babayeho nabi kuri iyi si. Muri bo hari abapadiri n’abogezabutumwa bahamya ko ari abashumba beza

bakanga gutererana roho baragijwe, bakazitaho igihe zugarijwe n’amakuba cyane cyane mu gihe

cy’intambara batitaye ku ngaruka mbi byabagiraho.

Ndazirikana na none ingo zitari nke, zitangira uburere bw’abana babo, zikagaragarizanya ubufatanye,

urukundo n’ubuvandimwe n’ubwo bwose bibasaba kwigomwa byinshi.   Hari ingo zitari nke zemera

kwakira no guha icumbi abarikeneye nk’impunzi n’abimukira.

Sinabura gushimira   abana n’urubyiruko bishyira hamwe maze bagakora imishinga y’ubufatanye kimwe

n’abandi bantu bose biyemeza gufasha abavandimwe babo babikeneye   bari bugufi yabo cyangwa kure.

Ndashimira kandi ngashishikaza abakora bene ibyo bikorwa n’ubwo bwose badakunda kwigaragaza.

Inzara n’inyota y’ubutabera bafite bizashira, impuhwe bagaragaza nabo bazazigirirwa kandi kubera ko

baharanira amahoro bazitwa abana b’Imana (reba Mt 5, 6-9)

Amahoro mu kimenyetso cya Yubile y’Impuhwe z’Imana

  1. Muri iki   gihe duhimbaza Yubile y’impuhwe z’Imana, buri wese ahamagariwe kwisuzuma akareba

atihenda niba atabarirwa muri ba « ntibindeba » kandi   agafata ingamba zo guhinduka no kuzana

impinduka aho atuye : mu muryango we, mu baturanyi be cyangwa   mu bo bakorana.

Ndahamagarira za Leta kugaragaza ibikorwa bifatika kandi biha icyizere cyo kubaho abantu bafite

imibereho idafashije nk’imfungwa, abimukira, abatagira imirimo, abarwayi n’abandi.

Ku byerekeranye n’imfungwa, ahenshi birasaba ko hagira igikorwa kugira ngo ubuzima bwabo mu

magereza burusheho kuba bwiza.   Ni ngombwa ko hitabwa ku babuzwa ukwishyira ukizana kandi

batarahamwa n’icyaha, maze ibigo abantu bafungirwamo bikaba ibigo byo kugororeramo abanyabyaha

ndetse hagasuzumwa uburyo amategeko yavugururwa maze mu mategeko y’ibuhugu hagateganwa

icyasimbura igihano cy’igifungo. Muri urwo rwego ndahamagarira abayobozi b’ibihugu bigifite mu

mategeko yabo igihano cy’urupfu, kukivanamo ahubwo hagateganywa imbabazi zihabwa abari

barakatiwe urwo gupfa.

Ku bijyanye n’abimukira, ndahamagarira abo bireba kongera gusuzuma amategeko agenga abimukira

kugira ngo agaragaremo ubushake bwo kwakira, hubahirizwa inshingano za buri wese kandi akorohereza

abimukira kumenyera ubuzima. Bityo ni ngombwa kwita ku mibereho y’abimukira kuko kubaho

bihishahisha bishobora gukurura ibikorwa by’ubwicanyi.

Ndifuza kandi, muri uyu mwaka wa Yubile y’impuhwe z’Imana, guhamagarira abayobozi b’ibihugu

kugaragaza ibikorwa byafasha abavandimwe bababaye kubera kubura akazi, kubura ubutaka cyangwa

kubura icumbi. Ibi bimpaye gutekereza ku ishyirwaho ry’imirimo iciriritse hagamijwe kurwanya

igikomere cyo kubura umurimo cyugarije imiryango myinshi n’urubyiruko kandi kikaba gifite ingaruka

ku mibereho y’umuryango wose w’abatuye isi. Ukubura akazi bihungabanya agaciro ka muntu kandi

bitesha muntu icyizere cyo kubaho, ibyo bikaba bishobora kumarwa no kubonera inkunga ababuze akazi

hamwe n’imiryango yabo. Abagore bagombye kwitabwaho ku buryo bw’umwihariko dore ko kugeza ubu

hari aho bagikorerwa ivangura mu rwego rw’akazi mu nzego zimwe na zimwe z’imirimo, ugasanga

imibereho yabo idafashije ndetse ihangayikishije n’imishahara bagenerwa idahuje n’umurimo baba

bakoze cyangwa uburemere bw’ubutumwa bwihariye bafite mu muryango w’abantu.

Ndahamagarira kandi abantu bose kugaragaza ibikorwa byatuma abarwayi bitabwaho kurushaho, ku

buryo buri wese abona ubuvuzi   bw’ibanze n’imiti ya ngombwa.

Ndahamagarira abakuru b’ibihugu kuvugurura imibanire yabo n’amahanga, bakareka kureba abaturage

b’ibihugu byabo gusa bakita no ku bibazo by’abaturage b’ibihugu by’amahanga kugira ngo buri wese

agira uruhare rugaragara mu mibereho y’abatuye isi maze ubuvandimwe bwimakazwe mu muryango

mugari w’abatuye isi.

Muri urwo rwego, ndahamagarira abatuye isi kwirinda gushora abandi mu makimbirane n’intambara.

Kuko intambara isenya ari umutungo w’ibintu, umuco ndetse n’umubano w’abantu, mazes uko ibihe

bishira bikamunga umutima na roho by’abantu. Ndahamagarira kandi ibihugu bikize guhanagura

cyangwa gushyiraho uburyo bwo koroshya uburyo bwo kwishyura imyenda ibihugu bikennye

bibibereyemo; gushyiraho imirongo migari y’ububanyi n’amahanga kugira ngo indangagaciro z’abatuye

buri gihugu zubahirizwe aho gushyirwaho igitutu cy’ingengabitekerezo zimwe na zimwe n’ibihugu

bikomeye, dore ko izo ndangagaciro ziba zitanyuranije n’uburenganzira bw’ibanze bw’abana bavuka.

Mbifurije umwaka mushya muhire w’ 2016 kandi mbaragije Umubyeyi Bikira Mariya, we ntashyikirwa

mu butagatifu kandi uhora azirikana ibyifuzo by’abantu bari mu kaga kugira ngo twese aduhakirwe ku

Mwana we Yezu Kristu, Umwami w’Amahoro yumve ugutakamba kwacu kandi ahe umugisha ibyo

twiyemeje gukora kugira ngo isi irangwe n’ubuvandimwe n’ubufatanye.

 

 

Bikorewe i Vatikani ku ya 8 ukuboza 2015

Ku munsi mukuru wa Bikira Mariya Utarasamanywe icyaha,

Umunsi wo gufungura Yubile idasanzwe y’Impuhwe z’Imana.

Papa Fransisko

 

 

 

 

 

Comments are closed.