ITAHWA RYA SANTARALI YA RUBONA

UMUNSI MUKURU W’ITAHWA RYA CENTRALE RUBONA KUWA 31/12/2015

Ni ubwa mbere benshi mu bakristu ba Centrale ya Rubona babonye umuhango w’itahwa kumugaragaro rya Shaperi. Ahagana saa tanu za mugitondo nibwo igitambo cya Misa cyatangiye, kiyobowe na Padiri Mukuru wa Paruwasi Muhororo Bernard KANAYOGE. Nyuma yo guha Kiliziya ya Santarali umugisha, igitambo cya Misa cyarakomeje, mu isengesho ryo gushimira Imana, dore ko wari n’umunsi wa mutagatifu Sylvestre iyi centrale yisunze. Igitambo cya Misa gihumuje, hakurikiyeho ibirori.

Umuyobozi wa central ya Rubona Jean Baptiste MUGANAMFURA nyuma yo kwerekana abashyitsi, yavuze imiterere ya centrale Rubona igizwe n’inama eshatu ari zo Rubona Shyogi na Serege. Yakomeje Abwira abari aho ko ari ubwa mbere mu mateka ya centrale ayoboye himitswe isakaramentu. Yavuze kandi ko ari ku nshuro ya gatanu bizihiza umunsi wa mutagatifu Sylvestre anatangaza intego centrale izagenderaho muri uyu mwaka. Iyo ntego dusanga muri Bibiliya iragira iti: “NI NJYEWE MUGATI UTANGA UBUGINGO ”. (Yh 3,35). Mu ijambo rye yibanze cyane ku gushimira abantu bose bitanze kugirango shaperi yubakwe. Mbere yo gusoza yatangarije abari aho bose raporo y’inyubako ya centrael Rubona yatwaye amafaranga asaga 13658926Frw. Agera kuri 6518926Frw yatanzwe n’abakristu ba centrale ubwabo, naho 7140000 ni uruhare rw’abaterankunga. Yaboneyeho n’umwanya wo kubagezaho imihigo y’umwaka wa 2016 ari yo: gushyiraho plafond mu isakirisitiya; kubaka amacumbi; kubaka shaperi y’inama ya Shyogi ndetse no gushishikariza abakristu gukora isengesho ryo gushengerera. Umukuru wa centrale yasoje yongera kwifuriza umunsi mwiza wa bazina mutagatifu cyane cyane abitwa ba Sylvestre.

Hakurikiyeho uhagarariye inzego bwite za leta watangiye ashima Paruwasi Muhororo yo yatekereje korohereza abakristu b’i Rubona bo bakoraga urugendo rurerure bagana kuri Paruwasi gushengerera. Mu ijambo rigufi yasoje yemerera centrale Rubona ubufatanye mu bikorwa byose bisaba ubushobozi.

Yakurikiwe n’uhagarariye ingabo watangiye yibutsa akamaro cyangwa agaciro k’uyu munsi. Yagize ati u Rwanda rurimo abakristu bakunda Imana kandi bashaka kuyituza rwagati muri bo. Nkuko Roho nzima itura mu mubiri muzima ninako abanyarwanda beza bagombye gutura mu gihugu cyiza kirimo amahoro n’umutekano. Yakomeje agira ati;’ mwe mwitanze mukubaka shaperi yanyu musengeramo muzanitange mwubake urwanda rwanyu rutere imbere mu mahoro n’umutekano. Mugusoza yashimiye abari bari aho ubwitange bagaragaza ngo umutekano wabo n’ibyabo uganze yabifuriza kandi kugumana na Nyagasani Yezu.

Uhagarariye comite nyobozi ya Paruwasi Muhororo nawe yahawe umwanya. Mu ijambo rye yatangiye ashimira abakristu ba centraleRubona mu bwitange bwo kwiyubakira aho basengera. Abatanze umusanzu bakora umuganda mu buryo bunyuranye : gusiza, gutunda amabuye, guhereza amatafari, ibiti, abatanze inkunga y’amafaranga, abatanze ibitekerezo byiza byubaka, mbese bose muri rusange yabashimiye. Ikindi yagarutseho ni umwaka w’impuhwe z’Imana twatangiye. Yashishikarije abakristu gukora uko bashoboye bagakora ibikorwa by’impuhwe kuburyo buri wese azagira aho ava naho agera muri uyu mwaka. Ikindi, yasabye abakuru kwita ku matsinda y’abana bato: “Mwite kubana bazamuke neza bityo tuzagire urubyiruko rwiza runogeye Imana na Kiliziya”. Yasoje yongera kwifuriza umunsi mwiza abakristu bose.

Mbere y’ijambo ry’umushyitsi mukuru, habaye igikorwa cyo gutanga icyemezo cy’ishimwe (certificate) ku bantu bagaragaje umwete n’umurava mu kubaka shaperi. Icyo gikorwa cyayobowe n’umukuru wa centrale ya Rubona.

Umwanya wakurikiyeho ni uw’umushyitsi mukuru. Mu ijambo rye Padiri Mukuru nk’intumwa y’umwepiskopi, yagarutse ku ngingo eshatu z’ingenzi. Iya mbere ni ijyanye na shaperi yatashywe kumugaragaro. aha yafashe umwanya wo gushimira buri wese wagaragaje ubwitange kugirango shaperi yuzure. Yagize ati nubwo twishimira ko hari intabwe duteye yo kwiyuzuriza aho tuzajya dusengera, tunazirikane ko hari n’indi ntambwe dusabwa mu kunoza ibitararangira. Ingingo ya kabiri ni iyo kuvuga ku isakaramentu ryimitswe bwa mbere muri iyi centrale. Yasabye abakristu gukunda no kwimenyereza umwitozo wo gushengerera kuko bibafitiye akamaro mu mibanire yabo n’Imana ndetse na bagenzi babo. Mbere yo gusoza aha umugisha abari aho, padiri mukuru yagarutse ku mpavu abantu bifurizanya umwaka mushya. Yabwiye abari bamuteze amatwi ko iyo umwaka urangiye twabigereranya n’utudirishya tuba twifunze; hanyuma mu gutangira undi hakifungura utundi. Ntawe rero ugomba kwiruhutsa ngo areke kugira icyo akora ku mpamvu yo gusoza umwaka, ahubwo abakristu bagomba guhora bazirikana ko ubuzima bwo kuri iyi si ari urugendo rutwinjiza mu bundi buzima Imana iduhamagarira buri munsi. Nyuma y’ibirori hakurikiyeho ubusabane.

Mbega ibyishimo ngo biransaba umutima igihe bambwiye bati hogi tuge mu ngoro y’Uhoraho!

 

 

Fratri Mathieu

Paroisse Muhororo

 

Comments are closed.