GUSOZA UMWAKA W’ABIHAYIMANA

GUSOZA UMWAKA W’ABIHAYE IMANA

Muhororo kuwa 14/02/2016 nibwo hasojwe umwaka w’Abiyeguriye Imana, bikaba byatangijwe n’igitambo cy’Ukarisitiya cyayobowe na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Muhororo Bernard KANAYOGE,

Igitambo cy’Ukarisitiya cyatangijwe n’Umutambagiro w’Abiyeguriye Imana ndetse n’ababyeyi bafite abana biyeguriye Imana bakorera ubutumwa mu bice binyuranye haba mu Rwanda ndetse no mu bihugu by’ahandi.

Nyuma y’igitambo cy’Ukarisitiya Padiri Mukuru Bernard KANAYOGE yahaje ijambo uhagarariye Abiyeguriye Imana ngo agire icyo ageza ku bakirisitu bari mu misa akaba ari Sr Maman Janviere wo mu Bahire ba Nyina Jambo, yatangiye ashimira Imana ndetse asaba Abachristu muri rusange gukomeza kubasabira ku Imana kugira ngo inshingano bahamagariwe bakomeze kuzigeraho nkuko babihamagariwe, yakomeje asaba ababyeyi kureka abana babo bakajya bitabira Groupe Vocatinnel kuko bahavana ubumenyi buzatuma nabo bitabira gahunda yo kwiyegurira Imana.

Mu gusoza yasabye ababyeyi gushishikariza abana kujya bitabira isengesho ndetse abwira urubyiruko biteguye kubakira vuba.

Hakurikiyeho ijambo ry’Umubyeyi uhagarariye abandi bafite abana biyeguriye Imana nawe akomeza avuga ko ari ugushima Imana kuko bitangirira hasi utoza umwana isengesho, gukunda Imana hakiri kare, akomeza asaba abayeyi bose gushishikariza abana babo kwiyegurira Imana cyane cyane urubyiruko kuko aribo dutegerejeho abiyeguriye b’ejo hazaza.

Nyuma umunsi mukuru wakomeje muri salle ya Paruwasi ya Muhororo aho Padiri Mukuru wa Paruwasi yahaye ikaze abatumirwa bose.

Hakurukiyeho ijambo rya Perezida wa Komite Nyobozi wa Paruwasi ya Muhororo aho yatangiye ashimira Imana yo yatoye Abiyeguriye Imana aho yashimiraga abagize ubutwari bwo kwitaba ijwi ry’Imana aho bagize bati Karame twaje gukora uko ushaka Nyagasani, aho yakomeje ashimira ababyeyi bafite abana biyeguriye Imana ko batanze abageni beza bari gukora iyogezabutumwa ahantu hanyuranye mu mpande zose z’isi.

Hakurikiyeho Padiri uhagarariye Doyenné ya Muramba akaba ariyo yabyaye Doyenné ya Muhororo, yatangiye ashimira Abapadiri ba Paruwasi ya Muhororo ndetse n’abandi biyeguriye Imana bakorera ubutumwa muri iyi paruwasi ko babazirikanye bakabatumira hano ku Muhororo, yakomeje abwira abari ku Muhororo ko kwiyegurira Imana ntako bisa kuko Imana niyo yabagiriye icyizere gikomeye ndetse n’imbaraga Imana ibaha kugira ngo barangize neza inshingano bahawe ndetse anashimira ababyeyi bagiriwe icyizere gikomeye bagatanga abageni babereye Imana(Abapadiri, Ababikira,…) akaba ndetse ari Intore za Nyagasani, akomeza asaba ko bakomereza aho kugira ngo batazata icyo cyizere bagiriwe na Nyagasani Imana yo mw’Ijuru.

Yakomeje avuga ko hari igitekerezo cyabayeho cyo guhuza Doyenné ya Muhororo na Muramba nk’uko cyazanywe n’Abapadiri bakuriye izo Doyennés bafite intego zo guhuza Abihayimana kugira ngo bakoereze hamwe kugeza iyogezabutumwa.

Yasoje ashimira igitekerezo cyabayeho cyo gutumira Paruwasi ya Muramba kandi ko nabo ubutaha bazatumira kugira ngo ubufatanye bukomeze hagati ya Doyennés kugira ngo twubake rya jambo rivuga ngo Ubukirisitu butubyarire ubuvandimwe nyabwo twarabyiyemeje.

Hakurikiyeho ijambo rya Sr Victoire (Muramba) akaba ariwe ushinzwe Abiyeguriye Imana muri Doyenné ya Muhororo na Muramba nawe akomeza ashimira Imana yo yabatoye mu bandi bakaba Abiyeguriye Imana yakomeje asaba abihayimana kwiyibutsa umurongo Nyagasani abashakamo ndetse na Kiliziya, yakomeje asaba abakiri bato nabo guharanira kuziyegurira Imana.

Mu gusoza yashimiye Abapadiri ba Paruwasi ya Muhororo ndetse n’Ababyeyi bafite abana bihaye Imana muri paruwasi ya Muhororo n’abandi bihaye Imana gukemeza inzira batangiye kandi ntibazacike intege.

Hakurikiyeho uhagarariye ubuyobozi bwite bwa Leta aho yatangiye yifuriza umunsi mwiza Abiyeguriye Imana akomeza anashimira Abiyeguriye Imana kuko batumye ijambo rya Kirisitu ritazima hano kwisi, akomeza ashimira uruhare rwa Kiliziya Gaturika ifite mu mibereho y’Abanyarwanda muri rusange.

Hakurikiyeho indirimbo n’ikinamico birimo inyigisho zishishikariza abakirisitu bose kureka abana babo bakaba bakiyegurira Imana ndetse n’urubyiruko muri rusange kugera ikirenge mu cyabakuru babo kugira ngo nabo bazabashe kwiyegurira Imana kuko hari aho usanga umwana afite ubwo butorwe akabubuzwa n’ababyeyi be.

Mu gusoza hakurikiyeho ijambo rya Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Muhororo, yatangiye abwira abitabiriye ibirori ko bose abari aho bakwishimira kuko byagenze neza, avuga ko uko iminsi igenda biri kugenda birushaho kugenda neza ugereranije n’imyaka yashize kuko byari bigoranye ugereranyije n’uyu minsi

Yakomeje ashimira ababyeyi bafite abana biyeguriye Imana ko bareze neza kuba abana babo baragiye kwiyegurira Imana kuko ari imigisha gusa mungo zabo, Padiri yakomeje ashimira n’amakomite y’abihaye Imana uburyo bafatanyije gutegura uyu munsi kuko byagenze neza kandi anashimira igitekerezo cyo guhuriza hamwe Doyenné ya Muramba na Muhororo cyane ko Doyenné ya Muramba ariyo yabyaye iya Muhororo ndetse anashimira Umuryango Remezo witiriwe Mutagatifu Aloys w’I Muramba wateye inkunga Paruwasi ya Muhororo kugira ngo nabo babone urumuri.

Mu gusoza yashimiye ababyeyi bafite abana biyeguriye Imana ndetse anabasaba gukorana na Komite yabo kugira ngo bazabashe kurangiza inshingano bihaye ndetse niyo Komite ko yakorana imbaraga, yanabibukije ko muri uyu mwaka muri Paruwasi yacu ya Muhororo dufite umwana uzahabwa ubupadiri akaba ariyo mpamvu iyo komite igomba gutena vuba cyane kuko turi gutegura uwo munsi.

 

 

KABALISA Salomon

 

 

Comments are closed.