TUMENYE ROZARI NTAGATIFU

  1. Amibukiro yo kwishima  

Amibukiro yo kwishima atwibutsa ukwigira umuntu kwa Jambo, n’ubuzima bwe kuri iyi si, mu mibereho ye nk’abantu, atagize icyo abitandukanyaho keretse icyaha.

  1. Gaburiyeli Mutagatifu abwira Mariya ko azabyara Umwana w’Imana:

Dusabe inema yo koroshya

 

  1. Bikira Manya ajya gusura Elizabeti Mutagatifu:

Dusabe inema yo gukundana

 

  1. Yezu avukira i Betelehemu:

Dusabe inema yo kutita ku by ‘isi

 

  1. Yezu aturwa Imana mu Ngoro Ntagatifu:

Dusabe inema yo kumvira abadutegeka

 

  1. Bikira Mariya abona Yezu yigishiriza mu Ngoro Ntagatif:

Dusabe inema yo kutiganyira kwigisha abantu.

  1. Amibukiro y’urumuri

 

Amibukiro y’urumuri yerekana ibice by’ingenzi by’ubuzima bwa Yezu mu mibereho ye rusange hamwe n’abantu yaje gucungura.

 

 

  1. Yezu abatirizwa muri Yorudani:

Dusabe inema yo gukomera ku masezerano ya Batisimu

 

  1. Yezu agaragaza ububasha bwe mu bukwe bw’i Kana:

Dusabe inema yo kubaho mu budahemuka

 

  1. Yezu atangaza Ingoma y’Imana:

Dusabe inema yo kugarukira Imana

 

  1. Yezu yihindura ukundi:

Dusabe inema yo kumurangamira no kumwumvira

 

  1. Yezu arema Ukaristiya:

Dusabe inema yo kumuhahwa neza

  1. Amibukiro y’ishavu  

Amibukiro y’ishavu atwibutsa ko Yezu wari umuntu akaba n’Imana yababaye, yahuye n’ibizazane nk’ibyacu, arakubitwa, arabambwa kandi apfira ku musaraba.

 

  1. Yezu asambira mu murima w’i Getsemani:

Dusabe inema yo kwanga ibyaha

 

  1. Yezu bamukubita:

Dusabe inema yo kutararikira ingeso mbi

 

  1. Yezu bamutamiriza ikizingo cy’amahwa:

Dusabe inema yo kutinubira ibyago

 

  1. Yezu aheka umusaraba:

Dusabe inema yo kwemera icyo Imana idutegeka

 

 

 

  1. Yezu apfira ku musaraba:

Dusabe inema yo gukunda Yezu na Mariya

  1. Amibukiro y’ikuzo

Amibukiro y’ikuzo atwereka byimazeyo ko Yezu yatsinze icyaha, icyago n’urupfu maze akazuka ku munsi wa gatatu, nk’uko byari byaranditswe, nuko azamukira mu ijuru yicar a iburyo bw’Imana Data. Ni aha ngaha kandi tuzirikana byuzuye, Bikira Mariya apfa akajyanwa mu ijuru hanyuma akimakazwa, tukaboneraho rero dusaba inema yo gupfa neza, kumwizera no kuzabana na we mu ngoma y’ijuru, aho aganje asangiye ikuzo n’Umwana we.

 

  1. Yezu azuka:

Dusabe inema yo gutunganira Imana

 

  1. Yezu asubira mw’Ijuru:

Dusabe inema yo kwifuza kuzajya mw’ijuru

 

  1. Roho Mutagatifu aza mu mitima y’intumwa:

Dusabe inema yo gukomera ku mu kwemera

 

  1. Bikira Mariya apfa akajyanwa mw’Ijuru:

Dusabe inema yo gupfa neza

 

  1. Bikira Mariya yimakazwa:

Dusabe inema yo kumwizera

 

Comments are closed.