UBUTUMWA BW’IGISIBO 2016

UBUTUMWA NYIRIBUTUNGANE PAPA FRANSISKO YAGENEYE IGISIBO CY’UMWAKA W’2016

 

Icyo nshaka ni impuhwe, si igitambo” (Mt 9, 13)

 

Ibikorwa by’impuhwe mu rugendo rwa Yubile

 

  1. Bikira Mariya ni ishusho ya Kiliziya yigisha kuko nayo yigishijwe

 

Mu rwandiko rutwinjiza muri Yubile, nasabye ko twakora uko dushoboye kugira ngo Igisibo cy’uyu mwaka wa Yubile kitubere birushijeho igihe gikomeye cyo guhimbaza no kugaragaza Impuhwe z’Imana (Misericordiae vultus, n. 17). Mu kwibutsa ko tugomba gutega amatwi Ijambo ry’Imana, ndetse n’igitekerezo “cy’amasaha 24 imbere ya Nyagasani”, nashatse gushimangira umwanya w’ibanze ukwiye guhabwa gutega amatwi Nyagasani mu isengesho, by’umwihariko Ijambo rya gihanuzi. Ni byo koko Impuhwe z’Imana ni ubutumwa bugenewe abantu bose, ariko buri mukristu akaba asabwa kuzigaragaza ku giti cye. Niyo mpamvu muri iki gihe cy’Igisibo nzohereza Abogezabutumwa b’Impuhwe kugira ngo babere abantu ikimenyetso gifatika cy’uburyo Imana iduhora hafi kandi ikaba ihorana imbabazi. Muri Magnificat ye, Bikira Mariya aririmba bya gihanuzi impuhwe Imana yamugiriye imutora, kubera ko yakiriye Inkuru Nziza yabwiwe na Malayika Gaburiyeli. Umukobwa w’isugi w’i Nazareti, wari wasabwe na Yozefu, yabaye atyo ishusho ihebuje ya Kiliziya yigisha kubera ko yemeye kwigishwa kandi akaba ahora yigishwa na Roho Mutagatifu wamuhaye gusama mu nda ye y’isugi. Mu mateka y’ubuhanuzi, ijambo impuhwe risanishwa n’inda ibyara (rahamim) n’ubuntu bugwaneza, budahemuka kandi bufatanya n’abababaye (hesed), nkuko bugaragarira mu mubano w’abashakanye n’uw’ababyeyi.

 

  1. Umubano w’Imana n’abantu ni amateka y’impuhwe

 

Iyobera ry’Impuhwe z’Imana ryigaragariza mu mateka y’umubano Imana yagiranye n’umuryango wa Isiraheli. Muri uwo mubano, Imana ntihwema kugaragaza ko ihora ikungahaye ku mpuhwe, ikaba ihora yiteguye kugaragariza umuryango wayo urugwiro n’imbabazi ihorana, by’umwihariko mu bihe bibabaje cyane, cya gihe ubuhemu buba bwahindanyije ubucuti bafitanye, bityo uwo mubano ukaba ugomba kwongera kuvugururwa mu buryo buhoraho mu kuri no mu butabera. Aho niho dusanga amateka ababaje y’umubano w’urukundo Imana yagiye igaragazamo ububyeyi bwayo, aho twagereranya urukundo rwayo n’urw’umugabo uhemukirwa n’uwo bashakanye, naho urwa 2

 

Isiraheli rukagereranywa n’urw’umukobwa cyangwa umuhungu ndetse n’umugore w’umuhemu. Ayo mashusho agaragaza uburyo Imana ishaka kwizirika ku muryango wayo, tuyasanga by’umwihariko mu buhanuzi bwa Hozeya (reba Hoz 1-2).

Ako kaga k’urukundo kagaragariye mu buryo bw’ikirenga mu Mwana w’Imana wigize umuntu. Muri We, Imana idusesekazamo impuhwe zayo zitagira umupaka, ku buryo yabaye “Mpuhwe z’Imana wigize umuntu” (Misericordiae vultus, n. 8). Muri kamere muntu ye, Yezu w’i Nazareti ni umwana wa Isiraheli mu gisobanuro cyose cy’iryo jambo. Yezu yabaye umwana wa Isiraheli agaragaza uburyo nyabwo buri Muyahudi yagombaga kumva amagambo y’isengesho “Shema” agize kugeza ubu umutima w’umubano w’Imana na Isiraheli. «Uzakunde Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose n’imbaraga zawe zose » (Ivug 6, 4-5). Umwana w’Imana ni nk’umugabo ukora uko ashoboye kose kugira ngo yongere agarure urukundo rw’umugore we. Amwizirikaho mu rukundo rutagira icyo rusaba rugaragarira mu bukwe buhoraho agirana nawe. Uwo akaba ariwo mutima w’inyigisho twahawe n’intumwa, aho dusanga Impuhwe z’Imana ari cyo kintu cy’ibanze ibindi byose bishingiraho . Iyo nyigisho y’ibanze niyo “bwiza bw’urukundo rukiza rw’Imana rwagaragajwe muri Yezu Kristu wapfuye akazuka” (Exhort. Apost. Evangelii gaudium, n.36), «tugomba kumva igihe cyose mu buryo bunyuranye kandi ikaba igomba kwamamazwa igihe cyose mu nyigisho z’iyobokamana » (Ibid., n.164). Izo mpuhwe zigaragaza imyifatire y’Imana imbere y’umunyabyaha, Yo imuha « ubushobozi bwo kwicuza, kwisubiraho no kugarukira ukwemera » (Misericordiae vultus, n. 21), bityo ikongera kubyutsa umubano agomba kugirana na Yo. Muri Yezu Kristu wazutse, Imana ishaka kwiyegereza buri muntu w’umunyabyaha kabone niyo yaba yarageze kure cyane, amusanga aho yahabiye ajya kure yayo. Ibyo byose ikabikora yizeye ko amaherezo izongera kugera mu mutima wanangiye w’umugeni wayo.

 

  1. Ibikorwa by’impuhwe

 

Impuhwe z’Imana zihindura umutima w’umuntu zigatuma yongera kubona urukundo rwayo ruzira ubuhemu rutuma nawe ashobora kuba umunyampuhwe. Mu by’ukuri ni igitangaza kuba impuhwe z’Imana zishobora kwisesa mu buzima bwa buri wese muri twe, zigatuma natwe twigiramo urukundo rwa mugenzi wacu kandi zikatubyutsamo ibikorwa Kiliziya yita ibikorwa by’impuhwe bya roho n’umubiri. Ibyo bikorwa bitwibutsa ko ukwemera kwacu kugaragarira mu bikorwa bifatika kandi bya buri gihe bigamije gufasha mugenzi wacu kuri roho n’umubiri, ari nabyo tuzacirwamo 3

 

urubanza : kugaburira abashonje, gusura abakeneye gusurwa, guhumuriza abababaye, kwigisha mugenzi wacu. Ngicyo icyatumye nifuza ko «muri iki gihe cya Yubile umuryango w’abakristu uzirikana ku bikorwa by’impuhwe bya roho n’umubiri. Bizaba ari uburyo bwo gukangura umutimanama wacu usanga akenshi usinziriye imbere y’akaga k’ubukene no gucengera bisumbijeho umutima w’Ivanjili, aho dusanga abakene aribo bagenewe mu buryo bwihariye impuhwe z’Imana » (Ibid. n.15). Koko rero, mu mukene, umubiri wa Kristu «wongera kwigaragaza nk’umubiri wagiriwe nabi, wakomerekejwe, wakubiswe, ushonje, wahabijwe… kugira ngo tuwumenye, tuwukoreho kandi tuwiteho » (Ibid.). Iryo akaba ari iyobera abantu batumva, nyamara ari ryo rikomereza ububabare bwa Ntama w’Imana uzira inenge mu mateka yabo, We gihuru kigurumana cy’urukundo rutagira ikiguzi tugera imbere ntitube twagira ikindi dukora usibye gukuramo inkweto zacu nk’uko Musa yabigenjeje (reba Iyim 3, 5). Ibyo bikaba byarushaho igihe uwo mukene ari umuvandimwe wacu muri Kristu ubabara kubera ukwemera kwe.

Imbere y’urwo rukundo rufite amaboko nk’urupfu (Ind 8, 6), umukene ubabaje kurusha abandi ni wa wundi utemera ko ari umukene. Uwo muntu yibwira ko ari umukire, nyamara, mu by’ukuri, niwe mukene kurusha abandi. Ibyo bikaba biterwa ni uko ari umucakara w’icyaha gituma, aho gukorera Imana n’abandi bantu, akoresha ubukungu n’ububasha afite mu gupfukirana igiterekezo yifitemo cy’uko nawe ari umukene w’umusabirizi. Uko yibwira ko afite ububasha n’ubukungu bwinshi ni nako icyo kinyoma cyamuhumye amaso kirushaho kuba kinini muri we, kugeza aho aba atagishaka kureba umukene Lazaro usabiriza imbere y’umuryango w’inzu ye (Lk 16, 20-21). Uwo Lazaro nawe akaba ari ishusho ya Kristu usabiririza mu bakene ukwisubiraho kwacu. Lazaro ni uburyo Imana iba iduhaye bwo kuyigarukira, nyamara rimwe na rimwe ntitubwiteho. Ubwo buhumyi bw’umutima bujyana n’ubusazi bwo kwikuza usanga mu bubasha bwose, aho wumva ya magambo ya sekibi ivuga ngo “muzamera nk’Imana” (Intg 3, 5), ariyo muzi w’icyaha cyose. Ubwo busazi bushobora gusingira imibereho y’abantu na politiki, nkuko byagaragaye mu butegetsi bw’abanyagitugu bwabayeyo mu kinyejana gishize, kandi ubu bikaba bigaragarira no mu ngengabitekerezo zishaka ko abantu batekereza kimwe, cyangwa iz’ikoranabuhanga rishaka gutesha Imana agaciro, naho abantu bagahindurwa imbaga ushobora gukoreshwa icyo wishakiye. Muri ibi bihe turimo, ibyo bigaragarira no mu byaha bijyana no gushyira imbere iterambere rishingiye ku kwimakaza ubukungu bw’amafaranga butuma abakene batitabwaho, ahubwo bakabafungiraho imiryango kuko baba badashaka kubarebesha amaso. 4

 

Twese rero, Igisibo cy’uyu mwaka wa Yubile kitubere igihe cyiza gituma tuva mu mibereho iduhisha ukuri, tubikesheje kumva Ijambo ry’Imana n’ibikorwa by’Impuhwe. Ni mu bikorwa bifatika dukora ku mubiri wa Kristu wigaragaza mu bavandimwe bacu bakeneye guhabwa ibibatunga, kwambara, gucumbikirwa, gusurwa ; naho mu bikorwa bya roho, birimo ubujyanama, kwigisha, gutanga imbabazi, kuburira umuntu, gusenga, bikaba bikora mu buryo butaziguye kuri kamere yacu y’abanyabyaha. Niyo mpamvu ibikorwa bifatika by’umubiri n’ibikorwa bya roho bitagomba gutandukanywa. Kandi koko, mu gukora ku mubiri wa Kristu wabambwe wigaragariza mu batishoboye, umunyabyaha ashobora kwakira ingabire y’umutimanama umuha kumenya ko nawe nta kindi aricyo usibye kuba umukene w’umusabirizi. Ni no muri ubwo buryo, “abantu bikuza”, “abibwira ko bakomeye”, “n’abakungu” bavugwa muri Magnificat, nabo baboneraho ubushobozi bwo kumenya ko Kristu wabambwe, agapfa, akazuka aribo agirira, abakunda urukundo, mu by’ukuri batari bakwiriye. Urwo rukundo ni rwo gisubizo cyonyine cy’iyo nyota y’umunezero n’urukundo bidashira umuntu yibeshya ko ashobora kugeraho ayobowe n’ibigirwamana by’ubumenyi, ububasha n’ubukungu. Ariko, kubera guhora banga gukingurira Kristu ukomanga ku muryango w’umutima wabo igihe abigaragariza mu mukene, abo bantu bikuza mu mutima wabo, abakungu n’abibwira ko bakomeye, amaherezo bashobora kwicira urubanza rubaganisha mu nyenga ihoraho y’ubwigunge ariyo muriro w’iteka. Ubwo ni nabwo bongera kumva, ndetse natwe twese, ya magambo Aburahamu yabwiye umukungu wari muri uwo muriro ati : «Bafite Musa n’abahanuzi nibabumve » (Lk 16, 29). Uko kumva kugaragarira mu ngiro kuzadufasha gutegura neza umunsi mukuru w’umutsindo w’Umukwe watsinze icyaha n’urupfu akazuka, none ubu, mu gihe dutegereje ihindukira rye, akaba yifuza gusukura Umugeni we wo mu bihe bizaza.

Ngaho rero, Bavandimwe, ntidupfushe ubusa iki gihe cyiza cy’Igisibo duhawe kugira ngo twisubireho. Tubisabe twisunze ubuvugizi bwa kibyeyi bwa Bikira Mariya, We, imbere y’ubuhangare butagereranywa bw’impuhwe z’Imana yagiriwe ku buntu, wabaye uwa mbere mu kumenya ubukene bwe (reba Lk 1, 48) akemera ko nta n’ikindi aricyo usibye kuba Umuja wiyoroheje wa Nyagasani (Lk 1, 38).

 

Bikorewe i Vatikani kuwa 4 Ukwakira 2015

Ku munsi mukuru wa Mutagatifu Fransisko w’Asizi

PAPA FRANSISKO

Comments are closed.