UBUZIMA BWA PADIRI ANACLET MWUMVANEZA WATOREWE KUBA UMWEPISKOPI WA NYUNDO

UBUZIMA BWA PADIRI ANACLET MWUMVANEZA

 

Padiri Anaclet MWUMVANEZA, yavutse ku itariki ya 4 Ukuboza mu mwaka wa 1956 mu majyaruguru y’u Rwanda i Murambi muri Paruwasi ya Rulindo, Arkidiyosezi ya Kigali. Nyuma y’urupfu rw’ababyeyi be, Anaclet Mwumvaneza wari ubaye imfubyi hamwe n’abavandimwe be, bimukiye mu Burasirazuba bw’u Rwanda i Nyamata. Ni umusaseridoti wa Arkidiyosezi ya Kigali.

Amashuri abanza yayigiye i Rulindo guhera mu mwaka wa 1963 kugeza mu 1969, ayarangije yakomereje mu yisumbuye mu i Seminari Ntoya ya Mutagatifu Lewo i Kabgayi guhera mu mwaka wa 1969 kugeza mu wa 1973 no guhera mu wa 1980 kugeza mu wa 1984, aho yahigaga mu cyiciro cy’abazaga mu i Seminari bakuze. Mu mwaka wa 1984 yinjiye mu i Seminari Nkuru ya Rutongo iherereye muri Arkidiyosezi ya Kigali, akomereza mu i Seminari Nkuru ya Nyakibanda iherereye muri Diyosezi ya Butare, aho yigiye amasomo ya Filozofiya (1985-1987) na Tewolojiya (1987-1991).

Padiri Anaclet MWUMVANEZA yahawe ubupadiri ku wa 25 Nyakanga 1991, abuhererwa i Nyamata muri Arkidiyosezi ya Kigali. Guhera ubwo imirimo yashinzwe ni iyi ikurikira :

-Mu 1991 yabaye Padiri wungirije Padiri mukuru abifatanyije no kuba umunyabintu wa paruwasi ya Kabuye muri Arkidiyosezi ya Kigali.

– Guhera mu 1992 kugeza mu 2000, yabaye Padiri mukuru wa Paruwasi Sainte Famille, naho guhera mu 1993 aba umwe bagize inama Ngishwanama n’Inama Ncungamutungo za Arkidiyosezi ya Kigali.

-Kuva mu 2000 kugeza mu 2004 yoherejwe i Roma kwiyungura ubumenyi yiga ibijyanye n’Amategeko ya Kiliziya muri Université Pontificale Grégorienne, aho yakuye Impamyabumenyi y’Ikirenga mu Mategeko ya Kiliziya.

– Mu mpera y’umwaka wa 2004, yagizwe Padiri mukuru wa Paruwasi ya Mutagatifu Yohani Bosco ya Kicukiro muri Arkidiyosezi ya Kigali, anahabwa ubutumwa bwo kwigisha ariko atahatuye mu i Seminari Nkuru ya Nyakibadanda ibijyanye n’Amategeko ya Kiliziya, ubutumwa yari agikora kugeza uyu munsi.

-Kuva mu mwaka wa 2005 kugeza mu wa 2013, yagizwe Umuyobozi wa Caritas ndetse n’umukuru wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro bya Arkidiyosezi ya Kigali.

-Mu mwaka wa 2006, yahawe ubutumwa bwo guhagararira Kiliziya Gatolika mu ihuriro ry’Imiryango Iharanira Imibereho myiza y’Abaturage itegamiye kuri Leta (Sociétés Civiles).

-Mu mwaka wa 2007, yatorewe kuba umuyobozi wa Cenaculum ari wo Muryango uhuriweho n’ Abapadiri bwite ba Arkidiyosezi ya Kigali, ndetse no kuba Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Rim (Réseau Interdiocésain de Micro-Finance ) no kuba Uwungirije Umuyobozi wa Gemeca- Petoleum.

-Mu mwaka wa 2013 yahawe ubutumwa bwo kuba umwe mu bagize Urukiko rwa Kiliziya Gatolika Ruhuriweho na za Diyosezi zose zo mu Rwanda, aho yari ashinzwe ibijyanye no kurengera Amasakaramentu.

-Mu mwaka wa 2013, yahawe ubutumwa bushya bwo kuba Umunyamabanga Mukuru wa Caritas Rwanda, ari na byo yari agikora kugeza uyu munsi wa none.

Uretse ururimi rwe rwa kavukire rw’Ikinyarwanda, avuga neza ururimi rw’Igifaransa, Igitaliyani, n’Icyongereza.

 

Bikorewe i Kigali, Tariki ya 7 Werurwe 2016.

Ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda

Comments are closed.