Indirimbo y’ibisingizo by’impuhwe z’Imana

NZARIRIMBA ITEKA RYOSE IMPUHWE ZAWE, NYAGASANI.

Mpuhwe z’Imana wowe yobera rijimije ry’Ubutatu Butagatifu, wowe ugaragaza ububasha bwayo buhanitse, wowe waremye roho zo mu ijuru, turakwiringiye. NZARIRIMBA ITEKA RYOSE IMPUHWE ZAWE, NYAGASANI.

Mpuhwe z’Imana wowe ugenzura isi n’ikirere, wowe uduha ubuzima bw’iteka, wowe uturinda ibihano twari dukwiye, turakwiringiye. NZARIRIMBA ITEKA RYOSE IMPUHWE ZAWE, NYAGASANI.

Mpuhwe z’Imana wowe wasakaye mu isi muri Jambo wigize umuntu, wowe wagaragajwe by’umwihariko n’ibikomere bya Kristu, wowe uva mu Mutima mutagatifu wa Kristu, turakwiringiye. NZARIRIMBA ITEKA RYOSE IMPUHWE ZAWE, NYAGASANI.

Mpuhwe z’Imana wowe ugaragarira muri Kiliziya y’isi yose, wowe ugaragara mu masakaramentu matagatifu, wowe uduhamagarira ukwemera gutagatifu, turakwiringiye. NZARIRIMBA ITEKA RYOSE IMPUHWE ZAWE, NYAGASANI.

Mpuhwe z’Imana wowe usotse kandi usendereye mu isakramentu rya Batisimu n’iry’imbabazi, wowe utagira urugero mu isakramentu ry’Ubusaserdoti n’iry’Ukaristiya, wowe utuma intungane zitagatifuza, turakwiringiye. NZARIRIMBA ITEKA RYOSE IMPUHWE ZAWE, NYAGASANI.

Mpuhwe z’Imana wowe utagatifu imitima yuje umurava, wowe mizero y’abarwayi n’imbabare, wowe muhoza w’imitima ifite intimba, turakwiringiye. NZARIRIMBA ITEKA RYOSE IMPUHWE ZAWE, NYAGASANI.

Mpuhwe z’Imana wowe mizero y’abihebye, wowe uduhora iruhande, wowe utumenyesha ingabire zawe, turakwiringiye. NZARIRIMBA ITEKA RYOSE IMPUHWE ZAWE, NYAGASANI.

Mpuhwe z’Imana wowe mahoro y’abasamba, wowe uturinda umuriro w’iteka, wowe worohereza roho zo mu Isukuriro turakwiringiye. NZARIRIMBA ITEKA RYOSE IMPUHWE ZAWE, NYAGASANI.

Mpuhwe z’Imana wowe bwiza buhimbaza abatagatifu bose, wowe banga ridahezwa ry’ukwemera, wowe soko idakama y’ibitangaza, turakwiringiye. NZARIRIMBA ITEKA RYOSE IMPUHWE ZAWE, NYAGASANI.

Imana ni inyampuhwe kandi ni ny’ibambe, itinda kurakara kandi ikagira urugwiro, ni yo mpamvu nzaririmba impuhwe za Nyagasani ubuziraherezo. NZARIRIMBA ITEKA RYOSE IMPUHWE ZAWE, NYAGASANI.

Dusabe

Nyagasani Mana, wowe ugira impuhwe zihebuje, ukagira n’imbabazi zidashira, turebane ubwuzu; maze utwongereremo ibikorwa by’Impuhwe zawe; turinde kwiheba, kabone n’iyo twaba mu magorwa akabije, ahubwo duharanire ugushaka kwawe gutagatifu, ko rukundo n’impuhwe, tubigiranye ukwizera kudahwema kwiyongera. Tubisabye ku bwa Nyagasani Yezu Kristu, Umwami w’Impuhwe, we ufatanya nawe na Roho Mutagatifu kutugaragariza impuhwe iteka ryose. Amen

Maraso n’amazi byavubutse mu Mutima wa Yezu wo soko y’impuhwe atugirira, turabiringiye. (3)

Yezu wacu tubarire  ibyaha byacu, turinde umuriro w’iteka, igarurire roho z’abantu bose kandi uziyobore inzira y’ijuru, cyane  cyane  wite ku bakeneye impuhwe zawe; maze ubabarire roho ziri muri purigatori n’abanyabyaha b’isi yose.

 

Comments are closed.