ISENGESHO RYO GUSABIRA PARUWASI YACU

Isengesho ryo gusabira Paruwasi yacu
Turagusaba ngo iyi Paruwasi yacu uyikomeze mu kwemera, kandi irusheho gushishikarira ibikorwa by’urukundo n’iby’isohozabutumwa. Duhe gufatanya nk’abavandimwe koko, nta guharirana cyangwa se gutererana abandi.

Nyagasani Mana yacu, wemeye gushyira ingoro y’Umwana wawe hagati yacu, atubumbira mu muryango umwe w’abakristu ku bwa Batisimu twahawe no ku bw’Ukaristiya dusangira. Kenshi duhurira hamwe tukumva Ijambo ryawe, ridukangurira ubutitsa ugushaka kwawe.

Turagusaba ngo iyi Paruwasi yacu uyikomeze mu kwemera, kandi irusheho gushishikarira ibikorwa by’urukundo n’iby’isohozabutumwa. Duhe gufatanya nk’abavandimwe koko, nta guharirana cyangwa se gutererana abandi.

Abapadiri bacu ubongerere ishyaka n’ubutwari,  mu mirimo wabashinze yo kudushyikiriza Ijambo ryawe no kudutagatifurisha amasakaramentu.

Abashinzwe imirimo inyuranye y’iyogezabutumwa ubakomeze mu kwemera n’urukundo, kandi udutoremo urubyiruko rushishikariye kukwiyegurira no kujyana Ivanjiri aho batarayimenya. Imiryango remezo yacu uyihe kuba ihuriro ry’abakristu, barangwa no gushishikarira ubucengezavanjili mu mibereho yabo ya buri munsi.

Ingo z’abashakanye zirusheho kubahiriza amasezerano yabo, abana babonere ku babyeyi babo urugero rwiza mu mico no mu myifatire bya gikristu. Aboro n’indushyi bitabweho nk’incuti z’Imana, umuryango wacu udashobora kwibagirwa; ingo ziri mu bigeragezo zikwiyambaze ubutitsa; ab’akazuyazi ubakangure, abagutaye bakugarukire, abigishwa babone abakristu babatera inkunga, abapagani bahinduke babifashijwe n’ingabire zawe n’urugero rwiza rw’ababatijwe. Abasore n’inkumi birinde ubwomanzi, bashishikarire amatwara y’ingoma yawe, kandi bitegure kuzashingira ingo zabo ku bukristu n’amajyambere abereye igihugu cyacu na Kiliziya. Maze rero twese, Nyagasani, uduhe amahoro n’ubwumvikane mu bwubahane no mu gufashanya, kugira ngo dushyire hamwe twubake ingoma yawe y’urukundo. Nuko umunsi umwe buri wese mu bagize iri koraniro ryacu, dufashijwe na Bikira Mariya Mutagatifu, Umubyeyi w’abemera, azatahukane ihirwe ryo kubana nawe iteka ryose.

 

Amen.

 

Comments are closed.