UMUNSI W’ABALAYIKI 2016 MURI PARUWASI YA MUHORORO

GUHIMBAZA UMUNSI W’ABALAYIKI MURI PARUWASI YA MUHORORO

 

Guhimbaza umunsi w’abalayiki muri Paruwasi kuri uyu wa 05/06/2016 byahuriranye no guhimbaza umunsi mukuru w’ubusabane bw’imiryango remezo 10 y’icyitegererezo.

INSANGANYAMATSIKO: Icyo nshaka ni impuhwe si igitambo.

Umunsi w’abalayiki wabaye ku cyumweru, mu gitambo cya Misa abakristu basomewe ubutumwa bugenewe abakristu ku munsi w’abalayiki.

Nk’uko uyu munsi ngarukamwaka wabaye mu 2016 mu gihe Nyirubutungane Papa Francisko yifuje ko uyu mwaka waba uwa Yubile idasanzwe y’impuhwe z’Imana, mu butumwa bwatanzwe bwagarukaga cyane ku bikorwa by’impuhwe no kubyitangira. Muri byo harimo:

-Kugaburira abashonje

-Guha icyo kunywa abafite inyota

-Kwambika abambaye ubusa

-Kwakira abanyamahanga, abari mu rugendo n’abari mu kaga, gusura abarwayi, gusura imfungwa, gushyingura abapfuye n’ibindi

Hari n’ibikorwa by’impuhwe kandi bigoboka imitima y’abantu birimo

Kugira inama abashidikanya, Kujijura abafite ubumenyi buke, gufasha abanyabyaha guhinduka, guhumuriza abababaye, kubabarira, kwihanganira amafuti y’abandi, gusabira abazima n’abapfuye.

Mu buhamya bwatanzwe n’abalayiki bashimaga ibyo bagiye bageraho ku bufatanye na Diyoseze birimo kubaka Chapelle yo gusengeramo y’umuryango remezo.

Umuyobozi wa Komite y’abalayiki icyuye igihe yagaragarije abitabiriye umunsi mukuru w’abalayiki ibyo imiryango remezo 10 yatoranijwe yagezeho mu rwego rwo kubaka kiliziya no kwiyubaka bo ubwabo nk’abakristu. Muri byo hagaragajwemo ibi bikurikira:

-Aho umuryango remezo ubera haba hateguye ameza,igitambaro cy’umweru, bibiliya, umusaraba n’ibindi.

-Imiryango remezo 8 yatangiye kwiyubakira chapelle, umwe muri yo waranayitashye.

-Abakristu bose bo mu miryango remezo 10 y’icyitegererezo bose baturira igihe ku buryo mu kwezi kwa 10 baba bamaze guturira umwaka ukurikiyeho.

-Amatsinda y’imirimo ya gitumwa ahabwa ubutumwa buri cyumweru uko bateranye.

-Haba inama idasanzwe y’umuryango remezo inshuro imwe mu kwezi.

-Umuryango remezo w’icyitegererezo wagiye usura indi miryango remezo yo mu namayabo.

-Komite y’imiryango remezo yatoranijwe yasuye inama 9 arizo Gihigi, Nyagisagara, Shyogi, Ruboko, Gahunga, Rusebeya, Mukingi, Sarumanga na Rongi.

-Hakozwe ubukangurambaga ku buryo abakristu benshi batakijya mu muryango remezo bagiye gushaka ibyangombwa.

-Gusura imiryango remezo 10 y’icyitegererezo,

-Gushishikariza abakristu kwibumbira mu mashyirahamwe mu rwego rwo kwiteza imbere,

-Ibikorwa bigendanye n’ubworozi bw’amatungo magufi no korozanya hagati yabo, n’ibindi

Hari ibyo Komite y’abarayiki icyuye igihe yifuje ko komite ibasimbuye yashyiramo imbaraga birimo

-Gusura abakristu bataratera intambwe yo kwitabira umuryango remezo,

-Gushishikariza abagabo n’urubyiruko kwitabira imiryango remezo,

-Gushishikariza imiryango remezo kubaka Chapelle zo gusengeramo

-Gukomeza kwegera imiryango remezo 10 y’icyitegererezo mu rwego rwo kuyifasha kurushaho gutera intambwe mu bikorwa byubaka Paruwasi.

Mubyo bateganya harimo gukorera urugendo nyobokamana kuri Diyoseze, gusura inama zose zitarasurwa, bifuza kandi kujya bakorana inama n’abagize komite za Paruwasi.

 

Mu ijambo ry’umuyobozi w’ibiro bikuru bishinzwe iyogezabutumwa muri diyoseze ya Nyundo yashimye abasaserdoti ku buryo bafashije komite icyuye igihe kugera kuri byinshi bagaragaje birimo kuba bagira umunsi ngarukamwaka wo kwizihiza umunsi mukuru w’abarayiki, gukomeza/kongerera ingufu amatsinda yabana .

Yabwiye abakristu bitabiriye umunsi mukuru w’abarayiki ko batazahwema kubagezaho imfashanyigisho zinyuranye anabashishikariza kujya bitabira kuzisoma kuko ziba zikubiyemo byinshi bizajya bibafasha kurushaho gusobanukirwa .

 

Mu ijambo rya Nyakubahwa Padiri mukuru wa Paruwasi Muhororo yashimye abashyitsi ba Diyoseze baje kwifatanya n’abakristu ba Paruwasi ya Muhoro ku munsi mukuru w’iyogezabutumwa ry’abalayiki.

Yashimye kandi abagize komite y’abalayiki icyuye igihe kuko bitanze cyane kugirango barangize inshingano zabo . Yibukije abakristu ko bakwiye kujya bubahiriza umunsi ngarukamwaka imiryango remezo igira kandi bagasurwa n’umusaserdoti.

Yashimiye abakristu bagiye bitanga bagaha imiryango remezo aho kubaka chapelle anabibutsa ko iyo bahaye umuryango remezo baba bahaye Diyoseze. Yababwiye ko inzego zose za kiliziya zibashimira ariko anababwira ko imigisha izaba myinshi kuri bo, Nyagaani azabitura ibirenze ibyo batanze.

Yabibukije ko mu bikorwa basabwa harimo imirimo ya gitumwa irimo gusabira amasakaramentu abandi cyane cyane ko hari abasabira misa ababo bitabye Imana ariko batarabasabiye amasakaramentu igihe bari barwaye.

Yabibukije ko ibikorwa byose bakora bazajya babikora nk’abakristu bagamije ko iyogezabutumwa ryiyongera kandi rigatera imbere, bakabikorana urukundo bazirikana abababaye n’abafite intege nke.

 

Umwanditsi : NIWENSHUTI Froduard

Comments are closed.